Umwaka wa 2024, waje uzana itandukaniro mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, aho abahanzi bakora uyu muziki bakomeje kuwuteza intambwe ikomeye mu buryo bugaragarira buri wese.
U Rwanda, rufite abahanzi
bafite umuhamagaro n’impano byo guhanga ibihimbano by’umwuka bagafasha
abakristo kurushaho kwegerana n’Imana no gukuza ubusabane bwabo na yo kuko
buriya abahanzi ni bo bantu babasha kuvuga amarangamutima y’abantu muri rusange
kandi mu buryo bunoze.
Mu bahanzi bamaze
kwamamara mu kuririmba indirimbo zaririmbiwe Imana, harimo abafatwa nk’abahanzi
beza cyane kurusha abandi bijyanye n’ibyo bamaze gushyira hanze muri uyu mwaka,
ibitaramo bakoze cyangwa ibindi bikorwa byose biteza imbere umuziki bakora.
N’ubwo ubaruye umubare wabo bose ushobora gusanga ari munini cyane, uyu munsi InyaRwanda yaguteguriye 10 muri bo ndetse na bimwe mu bikorwa bakoze muri uyu mwaka.
1.
Israel Mbonyi
Uwavuga ko uyu mwaka
wabaye uw’amata n’ubuki ku muramyi Israel Mbonyi ntiyaba abeshye. Muri uyu
mwaka wa 2024, uyu muramyi yakoze ibitaramo bitandukanye byitabiriwe ku rwego
rwo hejuru haba ibyo yatumiwemo mu Rwanda n’ibyo yakoreye mu mahanga.
Nko ku wa 3 Ugushyingo
2024, Israel Mbonyi wari umaze
iminsi mu gihugu cya Tanzania aho yakoreye ibitaramo bibiri, yabisoreje ku cyo
yakoreye ahitwa ‘Leaders club’ ahari hakoraniye abarenga ibihumbi 10.
Israel Mbonyi yataramiye
muri Tanzania nyuma yo kuzenguruka ibihugu birimo u Burundi, Kenya na Uganda.
Kuri ubu, uyu muramyi
ukunzwe cyane mu Rwanda no mu Karere ndetse ku Isi hose muri rusange, ari
gutegurira abakunzi b’umuziki we mu Rwanda igitaramo giteganyijwe kubera muri
BK Arena ku wa 25 Ukuboza 2024.
2.
Chryso Ndasingwa
Amashimwe ni yose kuri
Chryso Ndasingwa nyuma yo gukorera igitaramo cy’amateka muri BK Arena, inyubako
ubusanzwe yubahwa na buri muhanzi bitewe n’uko ijyamo umubare munini w’abakunzi
b’umuziki.
Chryso Ndasingwa uri mu
bahanzi bashya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, igitaramo cye cya mbere
yanakimurikiyemo album ye ya mbere yise ‘Wahozeho’.
Ni igitaramo cyitabiriwe cyane, BK Arena izura, bitunga abantu benshi na cyane ko bwari bwa mbere yari akoze igitaramo. Aya mateka Chryso
Ndasingwa yayakoreye imbere y’umubyeyi we n’abavandimwe be.
Usibye aka gahigo yaciye,
Chryso yakoze indirimbo zakunzwe cyane muri uyu mwaka, ndetse ataramira no mu
gihugu cy’u Burundi ku nshuro ya mbere aho yavuye yiyemeje kuhategura igitaramo
cye bwite.
3.
Meddy
Meddy uri mu bahanzi bashya muri Gospel ariko bagaragaza umuhate udasanzwe mu kwagura Ubwami bw'Imana, yakoreye igitaramo
cye cya mbere muri Canada mu ruhererekane rw’ibyo azahakorera.
Iki gitaramo cyabereye mu
Mujyi wa Montreal ku wa 14 Ukuboza 2024. Ni igitaramo yakoze kiri mu byo amaze
iminsi akora nyuma yo gutangaza urugendo rwe rushya mu muziki, aho yiyeguriye
Imana.
Biteganyijwe ko kandi kuri uyu wa 15 Ukuboza bikomereza mu Mujyi wa Toronto, naho ku wa 22 Ukuboza 2024 bikazakomereza mu Mujyi wa Ottawa. Ni mu gihe ibindi bitaramo biteganyijwe kubera mu mijyi nka Vancouver na Edmonton.
Ibi bitaramo Meddy ari
gukorera muri Canada, biri mu mujyo w’ibyo amazemo iminsi muri Leta Zunze
Ubumwe za Amerika, aho ari kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana
anatanga ubuhamya ku rugendo rwe rwo gukizwa.
Meddy yaherukaga gukorera
igitaramo nk’iki muri Leta ya Maine mu Mujyi wa Portland mu mpera za Nzeri
2024.
4.
Prosper Nkomezi
Umuramyi Prosper Nkomezi
uri mu bagezweho muri iki gihe mu Rwanda mu muziki wo kuramya no guhimbaza
Imana, yashyize hanze album ebyiri icyarimwe.
Ni mu gitaramo cyabaye
kuri iki Cyumweru tariki 12 Gicurasi 2024. Yahuriyemo n’abandi bahanzi
batandukanye barimo Serge Rugamba wabimburiye abandi, Gaby Kamanzi, Bosco Nshuti
ndetse na Adrien Misigaro.
Iki gitaramo cyabereye
muri Camp Kigali yagikoze nyuma y’imyaka itanu, cyane ko yaherukaga gutegura
ikindi nk’iki mu 2019 ubwo yamurika album yise ‘Sinzahwema’.
‘Nzakingura’ na
‘Nyigisha’ ni album ebyiri yamurikiye icyarimwe. ‘Nzakingura’ ni iya kabiri
Prosper Nkomezi yakoze mu 2021 gusa ntiyagira amahirwe yo kuyimurika bitewe
n’ibihe bya Covid-19 byari byarugarije Isi.
Prosper Nkomezi aherutse
kuvuga ko yanyuzwe bikomeye n’uburyo igitaramo yakoreye i Kampala muri Uganda
cyagenze yaba mu bwitabire ndetse n’uko abakunzi b’umuziki we bamweretse
urukundo, anaboneraho gushimira bagenzi be bo muri iki gihugu bitabiriye.
Ni igitaramo cyabereye
ahitwa ‘The Plaza Auditorium’ iherereye ku muhanda werekeza i Jinja ku wa 7
Nyakanga 2024.
5.
Tonzi
Nyuma y’imyaka 10
badahurira ku rubyiniro rumwe abahanzikazi Aline Gahongayire, Uwitonze
Clementine uzwi nka Tonzi, Gaby Kamanzi na Phanny Wibabara bagize itsinda The
Sisters bahuje imbaraga na Liliane Kabanza bataramira abakirisito b’amadini
atandukanye bizihije Pasika hamurikirwa album nshya ya Tonzi yise “Respect”.
Ni mu gitaramo cyanyuze
benshi bari bahuriye muri Crown Conference Hall iri i Nyarutarama mu ijoro ryo
ku wa 31 Werurwe 2024.
Tonzi n’abahanzi 15
bakoranye indirimbo zigize iyi album bakase umutsima ushushanyijeho indirimbo
15 ziyigize n’amagambo “Respect” izina yayitiriye.
6.
Ben & Chance
Muri
uyu mwaka, abaramyi Ben na Chance bakunzwe bihebuje muri iyi minsi mu ndirimbo
bise "Zaburi Yanjye" bakoreye igitaramo gikomeye muri Canada, berekwa
urukundo urukundo rwinshi dore ko amatike yose yacurujwe agashira.
Aba baramyi bazwiho
kwandika indirimbo zishingiye ku buhamya bw'ibyo babonesheje amaso yabo dore ko
banyuze mu bikomeye birimo kubona urubyaro nyuma y'igihe kinini bategereje, ni
ubwa mbere bataramiye muri Canada nyuma y'imyaka 7 bamaze mu muziki nka Couple.
Bataramiye muri Canada bigizwemo uruhare na Ev. Willy Gakunzi wabatumiye.
Iki gitaramo cyiswe
"Let's Worship Together with Ben and Chance" cyabereye muri Ottawa
tariki 27 Mata 2024. Cyateguwe na Willy Gakunzi abinyujije mu muryango we
w'ivugabutumwa witwa Heart of Worship In Action Foundation. Cyabimburiye ibindi
byinshi aba baramyi bakoreye muri iki gihugu mu byiswe 'Canada Tour'.
7.
Papi Clever & Dorcas
Papi Clever n’umugore we
Dorcas Ingabire bakoze igitaramo gikomeye bise 'Made in Heaven' cyitabiriwe ku
bwinshi, Papi Clever atangarizamo ko ibitaramo byabo byose bizajya biba ari
ubuntu.
Ku mugoroba wo ku
Cyumweru, tariki ya 10 Ugushyingo 2024 ni bwo abakunzi b’umuziki wo kuramya no
guhimbaza Imana bahuriye i Rusororo ku Intare Conference Arena mu gitaramo cya
Papi Clever na Dorcas cyiswe "Made in Heaven Live Concert".
Iki gitaramo cyaranzwe
n'ubwitabire bwo ku rwego rwo hejuru na cyane ko kwinjira byari ubuntu.
Abitabiriye, babashije kwiyumvira ubuhanga bwa Papi Clever na Dorcas bakunzwe
cyane mu ndirimbo zitandukanye ziganjemo izo mu gitabo basubiranamo ubuhanga.
Ni igitaramo cyabaye n’ubundi
aba baramyi bamaze iminsi mu mashimwe abyibushye yo kwibaruka umwana wa gatatu. Bakoze iki gitaramo nyuma y'iminsi micye bavuye gutaramira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Tuyizere Pierre Claver
[Papi Clever] aririmbana n'umugore we Ingabire Dorcas mu itsinda bise Papi
Clever & Dorcas rikunzwe bikomeye mu Rwanda ndetse no mu Karere ka Afrika
y'Uburasirazuba. Aba bombi bamaranye imyaka 5 babana kuko barushinze mu 2019.
Nyuma y'ubukwe bwabo ni bwo batangiye kuririmbana nk'umugabo n'umugore.
Papi & Clever na
Dorcas bafite umwihariko wo kuririmba indirimbo zo mu gitabo mu buryo bwihariye
ndetse bagakora n'izabo bwite, bafite igikundiro cyinshi mu muziki. Bigaragazwa
n'ukuntu indirimbo zabo zikunzwe cyane ndetse n'ibitaramo batumirwamo.
Bakubutse mu ivugabutumwa muri Amerika, akaba ari nyuma y'amezi macye
bataramiye Burayi.
8.
Bosco Nshuti
Bosco
Nshuti ukunzwe mu ndirimbo zinyuranye zirangajwe imbere na "Ibyo
Ntunze", yashyize mu bikorwa ibyo yasezeranyije Abanyarwanda, aho yavuze
ko mu mwaka wa 2024 nta gahunda afite yo kwicisha irungu abakunzi be kuko
ateganya kubaha indirimbo ku bwinshi. Aragira ati "Hanyuma, 2024 harimo
byinshi bitandukanye ariko cyane cyane kubaha indirimbo nshya kandi
nyinshi".
Bosco
Nshuti yatangiye kuririmba cyera akiri muto, ahera mu makorali ariko
by’umwihariko atangira kuririmba ku giti cye mu 2015. Akunzwe mu ndirimbo
zirimo "Ibyo Ntunze", "Umutima", "Utuma nishima",
"Ngoswe n'ingabo", "Uranyumva",
"Ntacyantandukanya", "Nzamuzura", "Ni wowe",
"Dushimire", "Isaha y'Imana" na "Ni muri Yesu"
n'izindi.
9.
Jado Sinza
Muri uyu mwaka, nibwo umuramyi
akaba n'umukinnyi wa Filime za Gikristo, Sinzabyibagirwa Jean de Dieu uzwi nka
Jado Sinza, yasezeranye kubana akaramata n'umukunzi we Esther Umulisa bamaze
imyaka 8 bakundana.
Ku wa Kane tariki 05
Nzeri 2024, ni bwo Jado Sinza na Esther Umulisa bemerewe n'amategeko ya Leta
y'u Rwanda kubana nk'umugabo n'umugore mu muhango wabereye mu Murenge wa
Kimironko mu Mujyi wa Kigali.
Icyo gihe, aba bombi bari
bagaragiwe n'abarimo Bosco Nshuti, Josue Shimwa na Neema Marie Jeanne mukuru wa
Esther Umulisa.
Nk'uko byari muri gahunda
yabo, kuri uyu wa 21 Nzeri 2024 bakoze ubukwe bwo gusaba no gukwa ndetse
banasezerana imbere y'Imana mu rusengero rwa ADEPR Remera.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka
kandi, nibwo Jado Sinza akoze igitaramo
gikomeye yise "Redemption Live Concert" cyabereye muri Camp Kigali
kuwa 17 Werurwe 2024. Ni igitaramo yari yatumiyemo umuramyi witwa Zoravo
ukomoka muri Tanzania.
Nyuma y'ibitaramo bibiri
amaze gukorera muri Dove Hotel, umuramyi Jado Sinza yateye intambwe ikomeye
akorera igitaramo muri Camp Kigali cyitabiriwe n'ibyamamare bitandukanye
by'umwihariko abamenyekanye mu kuramya no guhimbaza Imana hano mu Rwanda harimo
Aline Gahongayire, Tonzi, Gaby Kamanzi n'abandi.
Ni igitaramo Jado Sinza
yakoze nyuma y'iminsi myinshi acyitegura ndetse anafatiramo amwe mu mashusho
y'indirimbo ze ateganya gusohora mu minsi ya vuba aha. Muri iki gitaramo, Jado
Sinza yagaragaje album ye yise "Inkuru y'agakiza" ndetse Umushumba
Mukuru w'itorero rya ADEPR, Rev Isaie Nayizeye, ayiha umugisha.
10.
Vestine na dorcas
Muri uyu mwaka, itsinda ry’abahanzikazi b’indirimbo zo
kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas basohoye amashusho y’indirimbo
yabo bise ‘Neema’ iri mu giswahili. Yabaye iya mbere iri muri uru rurimi
bakoze nyuma y’imyaka itatu ishize bari mu muziki.
Muri iki gihe abahanzi
b’indirimbo zisubiza intege mu bugingo, bashyize imbere gukora ibihangano
byubakiye ku rurimi rw’Igiswahili ahanini bitewe n’uko ari ururimi ruvugwa
n’umubare munini w’abatuye Isi, kandi biganje cyane mu bihugu byo mu Karere
k’Afurika y’Iburasizuba.
Usibye ‘Neema,’ aba bahanzikazi
bashyize hanze izindi nzirimbo zirimo iyo bise ‘Ihema’ ndetse n’iyitwa ‘Iriba.’
Vestine na Dorcas
bamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo ziri kuri Album yabo ya mbere bise
‘Nahawe Ijambo’ zanditswe na Niyo Bosco bakoranye igihe kinini akibarizwa muri
MIE. Iriho indirimbo nka ‘Si Bayali’, ‘Ibuye’, ‘Arakize’, ‘Simpagarara’,
‘Adonai’, ‘Papa’, ‘Nzakomora’ n’izindi.
TANGA IGITECYEREZO