Mu Mudugudu w’Amahoro, Akagari ka Karambo, Umurenge wa Gatenga, Akarere ka Kicukiro, hamenyekanye inkuru y’agahinda nyuma yo kuboneka umurambo w’umusore mu nzu yari acumbitsemo. Ibyo bibaye ku itariki ya 17 Ukuboza 2024, aho bikekwa ko uyu musore yiyahuye.
Abaturage bahise batabaza ubuyobozi n’inzego z’umutekano
nyuma yo kubona umurambo we mu nzu yari acumbitsemo. Habonetse kandi ibaruwa
yanditswe n'uyu musore mbere y'uko yitaba Imana. Muri iyo baruwa, uyu musore
asezera ku bantu batandukanye barimo abanyeshuri biganye, ndetse n’abakozi
bakoranye.
Muri iyi baruwa kandi, uyu musore ashimira buri wese kandi asobanura ko nta mwana yigeze abyara. Icyakora, ibyo yanditse bituma bamwe bibaza impamvu yateye iki gikorwa, kuko bisa n’ibyerekana ko yari afite agahinda cyangwa ikibazo cyihariye.
Iyi baruwa yatumye benshi bibaza ku buzima bwe bwite, ndetse hakaba hasigaye gukorwa iperereza ku byabaye. Inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’Akarere byakomeje gukurikirana ibimenyetso kugira ngo hagaragazwe neza uko ibintu byagenze nk'uko bitangazwa na KigaliToday.
Uyu musore yasize yanditse ibaruwa asezera ku bantu batandukanye, anavuga ko nta mwana yigeze abyara
Umwanditsi: KUBWIMANA Solange
TANGA IGITECYEREZO