Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare cyatangaje ko umusaruro mbumbe w’ubukungu bw’u Rwanda wazamutse ku kigero cya 8.1% mu gihembwe cya gatatu cya 2024, ukagera kuri miliyari 4,806 Frw.
Ubukungu bw’u Rwanda
bwazamutseho 8.1% mu Gihembwe cya Gatatu cya 2024. Ni raporo y'Ikigo cy'Igihugu
cy'Ibarurishamibare (NISR) yasohowe kuri uyu wa Kabiri yerekana ko umusaruro
mbumbe w’imbere mu Gihugu ubarirwa agaciro ka miliyari 4,806 Frw uvuye kuri
4,246 Frw mu gihembwe cya gatatu cya 2023.
Iyi raporo igaragaza ko urwego
rwa serivisi rwagize uruhare rungana na 49%, ubuhinzi bugira 24%, mu gihe
urwego rw’inganda rwagize uruhare rungana na 20%, imisoro yinjijwe igira 7%.
Impuzandengo z’ibihembwe
bitatu bya mbere bya 2024 igaragaza ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku
kigero cya 9.2%, ibyo Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, ahamya
ko ari “Ikigero cyiza, gitanga icyizere ku bukungu bwacu.”
Minisitiri Murangwa
yavuze ko nubwo izamuka ry’ubukungu bw’u Rwanda mu gihembwe cya gatatu ryari
rito ugereranyije n’ibihembwe bibiri byaribanjirijwe, ariko “ikigero cya 8% ni
cyiza cyane ku bukungu.”
Uyu muyobozi kandi yamaze
impungenge abahuza iri zamuka rito n’izamuka ry’ibiciro ku masoko ndetse
n’itakazagaciro k’ifaranga ry’u Rwanda ugereranyije n’idolari, avuga ko ntaho
bihuriye.
Ati: “Nta sano turi
kubona kubera ko umusaruro w’ubukungu bw’u Rwanda ntabwo ari mubi, izamuka
ry’ibiciro ntabwo rikabije ndetse n’itakazagaciro k’ifaranga ry’u Rwanda ryabwo
rikabije.”
Yongeyeho ko ukurikije
uko ubukungu bwazamutse, bitanga icyizere cy’uko mu 2025 buzarushaho kwitwara
neza. Ati: “Nta mpinduka turi kubona zidasanzwe, ubukungu bw’u Rwanda bwakabaye
buzaba bwiza mu 2025… impuzandengo ihagaze kuri 9.2%, imibare ikomeje gutya,
ubukungu bwazamuka ku kigero kiri hejuru 8% cyangwa 9%.”
Muri rusange, umusaruro
w’urwego rw’ubuhinzi wazamutse ku kigero cya 4% muri iki gihembwe ugereranyije
n’igihembwe cya gatatu cya 2023, urw’urwego rw’inganda uzamuka kuri 8%, mu gihe
uw’urwego rwa serivisi wazamutse ku kigero cya 10%.
TANGA IGITECYEREZO