Umwaka wa 2024 usize ibikomere mu mitima y’abakunzi b’imyidagaduro haba mu Rwanda. Hapfuye benshi twakunze, harimo abanyacyubahiro n’ibyamamare haba mu gihugu no hanze.
Hari umuhanzi wigeze gutuka urupfu ngo ‘ruragapfa, rupfakare’, icyakora yari amaburakindi kuko na we arabizi ko ariyo nzira ya twese, gupfa si igitangaza, nubwo ari bibi.
Mu Rwanda uyu ni umwaka
utazibagirana mu mitima ya benshi cyane ko aribwo abarimo Nyiransengiyumva
Valentine [Dorimbogo] wasetsaga benshi, Pastor Ezra Mpyisi wakundwaga cyane, Anne
Mbonimpa wari umukozi muri FERWAFA n’abandi.
Umwaka wa 2024 uri kugana
ku musozo, nubwo wagize itandukaniro ry’agahenge ugereranyije n’imyaka yabanje
nka 2020, 2021 na 2022 yabaye iy’icyorezo cya Covid-19, urupfu rwo ntirwabaniye
Abanyarwanda.
Ni umwaka watwaye benshi
mu bo twakundaga, uhereye mu ngeri zose z’ubuzima: Abanyapolitiki, abahanzi,
abakinnyi, abacuruzi, abahinzi n’abandi.
Muri iyi nkuru, turagaruka
ku byamamare twabuze mu 2024.
1. Dorimbogo
Nyiransengiyumva
Valentine wamenyekanye nka Dorimbogo, yitabye Imana ku wa 27 Nyakanga 2024
aguye mu Bitaro bya Kibuye. Uyu mukobwa yitabye Imana nyuma yo kugera ku bitaro
abaganga bakagerageza kumuha ubufasha bw’ibanze ariko bikananirana.
Amakuru InyaRwanda
yabonye ni uko nyakwigendera yari amaze igihe arwaye indwara zifata imyanya
y’ubuhumekero. Yari amaze iminsi arwariye mu Bitaro bya Kibogora i Nyamasheke,
ahava bamuhaye “Transfer” yo kujya kwivuriza mu Bitaro bya Kibuye.
Ubwo yari mu bitaro bya
Kibogora, hari amajwi ya Nyiransengiyumva yagiye hanze avuga ko yabanje kwivuriza
mu Mujyi wa Kigali ariko akabona bihenze cyane, biba ngombwa ko asubira mu rugo
i Nyamasheke kuhivuriza.
Icyo gihe yagize ati
“Nintagaruka i Kigali muzansabire imbabazi abo nahemukiye, kandi nintagaruka
muzansezere neza.”
Nyiransengiyumva yiswe
’Dore Imbogo’ biturutse ku ndirimbo yaririmbye aho inyikirizo yayo avugamo ati
"Dore imbogo, dore impala, dore imvubu….”. Yamenyekanye cyane kubera
ibiganiro yakundaga gutanga kuri shene za YouTube zitandukanye.
2. Pastor
Ezra Mpyisi
Umukambwe Pastor Ezra
Mpyisi wakunzwe na benshi kubera amagambo ye y'ubwenge, yatabarutse ku myaka
102.
Pastor Ezra Mpyisi
yatabarutse mu minota micye ishize ku wa Gatandatu tariki 27 Mutarama 2024.
"Aratabarutse pe. Mu kanya gashize". Ni amagambo InyaRwanda
yatangarijwe n'inshuti y'umuryango wa Pastor Ezra Mpyisi wakoreye Imana mu
mbaraga ze zose kuva mu busore bwe kugeza ku munsi we wa nyuma.
Pastor Mpyisi yabonye
izuba ku ngoma ya Musinga ku itariki ya 19 Gashyantare mu 1922, akaba yaburaga
iminsi 23 gusa akuzuza imyaka 102. Yavukiye hafi y' i Nyanza, i Bwami ku
marembo y'u Rwanda. Yakoreraga umurimo w'Imana mu Itorero ry'Abadivantiste
b'Umunsi wa Karindwi.
Ni byinshi azibukirwaho
birimo kuba ari mu bashyize Bibiliya mu rurimi rw'Ikinyarwanda, kuba yarabaye
Umujyanama w'Umwami Mutara III Rudahigwa, kuba ari we Mudivantise wa mbere
wabonye 'License', kunyomoza abavuga ko nta muntu urenza imyaka 100, n'ibindi.
Yari inzu y'ibitabo n'umugishwanama ukomeye.
3. Cherissa
Tona
Uwanjye Cherissa Tona
wari umwe mu baririmbyi b’inkingi ya mwamba mu itsinda rya Healing Worship
Ministry akaba n’umuvandimwe wa Umunyana Shanitah wegukanye ikamba rya Miss
East Africa 2021, yitabye Imana ku wa 3 Ugushyingo 2024, afite imyaka 23
y’amavuko.
InyaRwanda yabonye
amakuru avuga ko ku wa Gatanu tariki 1 Ugushyingo 2024, Cherissa yizihije
isabukuru y'amavuko, hanyuma inshuti ze zikomeza kumufasha kuyizihiza kugeza
kuri iki Cyumweru tariki 3 Ugushyingo 2024 ari nabwo yasohokanaga n'inshuti ze.
Ubwo yari kumwe n'inshuti
ze yakomezaga kuzibwira ko ashaka kujya kwifatanya na Korali, mu gihe
yiteguraga kugenda abanza kunyura mu bwiherero. Ariko, inshuti ze zakomeje
kubona ko yatinze, zitangira kwibaza uko byagenze, bagiyeyo basanga niho
yaguye.
4. Amb. Mukaruliza Monique
Ambasaderi Mukaruliza
Monique wabaye mu nzego zitandukanye nkuru z’igihugu, yitabye Imana azize
uburwayi. Yaguye i Bruxelles mu Bubiligi aho yari amaze iminsi arwariye.
Mu ntangiriro za Werurwe,
Perezida Kagame yari yamuhaye inshingano zo kuba Ambasaderi (Ambassador at
large) ushinzwe gahunda zo kwihuza kw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi
n’Amahanga. Yari asanzwe akora muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ari
Umujyanama.
Ni we wabaye Minisitiri
wa Mbere w’u Rwanda mu Muryango wa Afurika y’Ibihugu by’Iburasirazuba, EAC. Izo
nshingano yazikoze guhera mu 2008 kugera ku wa 25 Gashyantare 2013.
Mukaruliza yabaye
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali hagati ya 2016 na 2017. Yanabaye Ambasaderi w’u
Rwanda muri Zambia no muri Malawi ubwo yari avuye ku nshingano zo kuyobora
Umujyi wa Kigali.
Kuva mu 2006 kugeza mu
2007 yari ahagarariye by’agateganyo Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri
Sudani. Mbere y’aho yabaye umuyobozi wungirije ushinzwe ubutumwa bwa Afurika
Yunze Ubumwe muri Sudani kuva mu 2004 kugeza mu 2006.
Yari afite ubunararibonye
mu bucungamari n’ibijyanye na yo, dore ko ari no mu bafashishije gushyiraho
Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro (Rwanda Revenue Authority) yanabereye Komiseri
w’imbere mu kigo ushinzwe ubugenzuzi bw’imari nyuma aba komiseri ushinzwe
imisoro y’imbere.
Mukaruliza kandi yanabaye
mu buyobozi bwa Banki ya Kigali aho yakoze nk’umugenzuzi w’imari, nyuma aba
umuyobozi mukuru w’imari mu kigo cy’impfubyi, Village d’Enfants SOS Kinderdolf
International-Rwanda.
5. Anne
Mbonimpa
Anne Mbonimpa wari
umukozi muri Komisiyo Ishinzwe Iterambere ry’Umupira w’Amaguru w’Abagore mu
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, akaba yaranakiniye
amakipe atandukanye, yitabye Imana ku gicamunsi cyo kuwa Gatandatu taliki ya 9
Ugushyingo 2024. Amakuru avuga ko Mbonimpa Anne yapfuye urupfu rutunguranye
kuko atari arwaye.
Usibye kuba Anne Mbonimpa
yari umukozi wa FERWAFA mu bijyanye no guteza imbere umupira w'amaguru
w'Abagore ahubwo yanakinnye mu makipe atandukanye ndetse aba n'umutoza.
Yakiniye amakipe arimo
Bugesera WFC, Ruhango WFC na GS Remera Rukoma. Mu mwaka ushize, yari umwe mu
batozaga APR WFC bayifasha kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere.
6. Martin Mateso
Umunyamakuru Martin
Mateso wakoreraga umwuga mu Bufaransa, yitabye Imana afite imyaka 70.
Mateso wakoreye
ibinyamakuru birimo Radio Rwanda, Televiziyo Rwanda na TV5 Monde, bivugwa ko
yitabye Imana tariki 20 Ukwakira 2024 ubwo yari yaje mu Rwanda, azize indwara
y’umutima.
Radiyo Ijwi rya Amerika
yatangaje ko Mateso yari yaje mu Rwanda kwizihiza isabukuru ye y’imyaka 70.
Martin Mateso yari atuye mu Bufaransa aho yageze muri Mata 1994.
Ntamuhanga Ningi Emmanuel
wakoranye na Mateso, yigeze kuvuga ko Mateso yakundwaga cyane kuri Radio Rwanda
kubera uburyo yavugaga neza Igifaransa.
Ni umwe mu bakoze umwuga
w’itangazamakuru ari n’umuhanzi, aho azwi ku ndirimbo zakunzwe zirimo
‘Bibiyana’, ‘Amagorwa yo mu rugo’, n’izindi.
7. Dr
Adel Zrane
Uwari umutoza wongerera
imbaraga abakinnyi ba APR FC, Umunya- Tunisia Dr Adel Zrane, yitabye Imana
aguye mu rugo iwe ku wa Kabiri tariki ya 2 Mata 2024.
Amakuru InyaRwanda ifite ni uko uyu mutoza yitabye Imana ubwo yari mu rugo iwe aho abakinnyi na ‘staff’ babibwiwe ubwo berekezaga mu myitozo ku wa Kabiri bagahita basubira iwabo.
Mu 2018-19, Dr Zrane
yatwaranye na Simba SC Igikombe cya Shampiyona na Community Shield ari kumwe
n’Umutoza mukuru w’Umubiligi, Patrick Aussems.
Mu mwaka wakurikiyeho wa
2019-20, yatwaye ibikombe bitatu birimo icya Shampiyona, Igikombe cy’Igihugu na
Community Shield ari kumwe n’Umubiligi Sven Vandenbroeck.
Uyu mutoza yakoranye
kandi n’Umufaransa Didier Gomez Da Rosa mu 2020-21, atwarana nawe ibikombe
bitatu birimo icya shampiyona, icy’Igihugu na Community Shield.
Yatoje mu yandi makipe
nka Etoile Sportif du Sahel y’iwabo muri Tunisia, Al Ain yo muri Arabie
Saudite, Al-Wehdat Sportif Club yo muri Jordanie n’Ikipe y’Igihugu ya
Mauritania yitabiriye Igikombe cya Afurika cya 2022 muri Cameroun.
8. Mungo
Jitiada ’Vigoureux’
Umutoza Mungo Jitiada,
wamenyekanye cyane nka ’Vigoureux’, uzwiho kuzamura abakiri bato mu mupira
w’amaguru, yitabye Imana nyuma y’uburwayi yari amaranye igihe kinini.
Mu mwaka ushize wa 2023
ni bwo amakuru yamenyekanye ko uyu mutoza afite uburwayi bwo kubura amaraso na
hépatite C kugeza ubwo kuva mu nzu byabaye ikibazo gikomeye.
Ubu burwayi bwagendaga
buhinduka kuko rimwe na rimwe akaguru kamwe kagiraga ‘paralysie’, ikindi gihe
kakabyimba. Nk’abandi barwaye bose ngo iyo yabonaga abamusura bakamuganiriza
yasaga n’ugaruye agatege ariko nyuma bikongera bigasubira irudubi.
Inkuru y’incamugongo
yamenyekanye mu gitondo cyo ku wa Kane, tariki ya 12 Nzeri 2024, ko uyu mugabo
yamaze kwitaba Imana.
Vigoureux ni umwe mu
batoza bakomeye mu Karere ka Rubavu, wari uzwiho kuzamura abakinnyi bakiri bato
bakavamo abakomeye. Yakiniye Etincelles FC igishingwa mu 1980.
Mu Rwanda hari amazina
y’abakinnyi bakomeye bamunyuze mu biganza nka Niyonzima Haruna, Tuyisenge
Jacques, Bizimana Djihad, Hakizimana Muhadjiri, Nizeyimana Mirafa n’abandi
benshi.
9. Mukonya
Myugariro wa AS Kigali,
Ahoyikuye Jean Paul uzwi nka Mukonya yitabye Imana nyuma yo kugwa mu kibuga
agonganye n’umunyezamu akamira ururimi.
Ni inkuru yamenyekanye ku
gicamunsi cyo ku wa Gatandatu, tariki 6 Nyakanga 2024.
Amakuru avuga ko uyu
mukinnyi yakinaga umupira bisanzwe i Mageragere agongana n’umunyezamu amira
ururimi bagerageza kurugarura ariko biranga birangira yitabye Imana. Yahise yihutanwa
CHUK ari naho yaje gushiriramo umwuka.
Mukonya yakinaga muri AS
Kigali yagiyemo avuye muri Kiyovu Sports nubwo shampiyona ishize atabonye
umwanya uhagije wo gukina.
TANGA IGITECYEREZO