Kigali

Humble Jizzo yagarutse i Kigali akomoza ku bitaramo bya Urban Boys no kwiyunga na Safi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:29/12/2024 7:45
0


Umuririmbyi Humble Jizzo yageze i Kigali, mu rugendo rugamije guhurira na mugenzi we Nizzo Kaboss mu bitaramo bizabera mu Ntara y'Uburengerazabu



Uyu mugabo ubarizwa muri Kenya, yageze i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Ukuboza 2024, yakirwa n'inshuti zirimo Nizzo bakorana mu itsinda.

Humble Jizzo yaherukaga i Kigali, ubwo yaririmbiraga mu gitaramo 'Baba Experience' cya Platini cyabereye muri Camp Kigali.

Humble avuga ko ageze Kigali, agenzwa no kuririmba mu bitaramo bya DJ Bisoso bizaba tariki 31 Ukuboza 2024 na tariki 1 Mutarama 2025.

Ni ibitaramo bihuje abahanzi benshi, mu rwego rwo gufasha abanyarwanda kwishimira impera z'umwaka.

Ni ibitaramo ariko Humble Jizzo azakorana na Nizzo batari kumwe na Safi Madiba kandi amaze iminsi mu Rwanda.

Urban Boys mu bitaramo byo gusezera abafana?

Humble yavuze ko baheruka guhurira ku rubyiniro nk'itsinda ubwo bamurikaga Album yabo ya nyuma.Kandi akarenzaho ko bishoboka ko bakongera guhuza imbaraga bagakora igitaramo cyo gusezera.

Uyu muhanzi yavuze ko Urban Boys ari itsinda ryakoze amateka akomeye, ku buryo ibikorwa byabo biri mu matwi ya benshi.

Ati "Uretse ibibazo byatubayeho, nk'abandi bantu abo aribo bose uko mubitekereza, uko mubona ko bishoboka, niko natwe tuba tubitekereza.".

Yavuze ko kuva mu 2017 batandukana nk'itsinda habayemo 'ibikomere ku mpande zose' bityo bakeneye kwiyubaka.

Kwiyunga na Safi

Yavuze ko mu bihe bitandukanye aganira kuri Telefone na Safi Madiba, ariko ntibarahura ngo bahoberane.

Yavuze ko 'Iyo abantu bahoberanye, buri umwe ashobora guhindura intekerezo ntawamenya."


Humble Jizzo yageze i Kigali mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 29 Ukuboza 2024

Humble Jizzo yasanganiwe na Nizzo babana muri Urban Boys 


Humble yavuze ko batekereza gukora ibitaramo bya Urban Boys, kandi Safi baravugana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND