Kigali

Green P yavuze urwibutso afite ku itsinda yashinganye na Jay Polly na Album ye itarasohotse- VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/12/2024 14:01
0


Umuraperi Elia Rukundo wamenyekanye nka Green P, yatangaje ko umwaka wa 2024 wamubereye mwiza mu bikorwa bye mu muziki kuko yabashije kurangiza Album ye na EP, byose bifite imizi ku itsinda yabanyemo na mugenzi we Tuyishime Joshua wamenye nka Jay Polly.



Mu kiganiro na InyaRwanda, Green P yavuze ko mu 2003 ubwo yatangiraga umuziki yahuje imbaraga na mugenzi we Jay Polly bashinga itsinda bise 'Ababiri', aho yitwaga Mpozenzi, ni mu gihe Jay Polly yitwaga Mbarimombazi. 

Ni itsinda avuga ko bashinze ubwo bigaga mu mashuri yisumbuye, kandi ngo ryabashije kwisanga cyane mu muziki kugeza ubwo bongeye kwisanga banakorana mu itsinda rya Tuff Gang.

Green P avuga ko muri kiriya gihe akora umuziki ari kumwe na mugenzi we, ku ishuri bakundaga kumwita 'umuntu w'icyatsi' ari byo 'Green Person cyangwa Green P'.

Kuva icyo gihe, hamwe n'ibikorwa n'ibindi, izina Green P ryarafashe cyane mu muziki, birangira Mpozenzi yakoreshaga cyane mu muziki rivuyeho, none akomeza gukora izina rya Green P kugeza n'uyu munsi.

Uyu muraperi atangaje ibi mu gihe ari kwitegura kuririmba mu gitaramo "Icyumba cya Rap" kizabera kuri Canal Olympia, ku wa 27 Ukuboza 2024. Azahuriramo n’abandi baraperi 13 barimo Riderman, Bull Dogg, Ish Kevin, Zeo Trap, Bushali, B-Threy, Logan Joe, Fireman n’abandi.

Green P avuga ko 2024 wamubereye umwaka mwiza, kuko yashyize hanze indirimbo zigera muri eshatu 'kandi nziza'

Akavuga ko nubwo bimeze gutya, afite Album ndetse na EP bibitse mu kabati atashyize hanze. Yavuze ko yatinze gusohora iyi Album ndetse na EP kubera ko uburyo umuziki usigaye ukorwamo harimo ubucuruzi cyane, bisaba gutegura cyane.

Ati "Cyera wakoraga indirimbo ukayishyira hanze, ugategereza ko bazagutumira mu gitaramo, ubu rero indirimbo isigaye ari igicuruzwa kigurishwa, ubu ubanza ukavugana n'abantu bagomba kubijyamo."

Green P yavuze ko uyu mwaka, abaraperi bakoze 'ku rwego rurenze indi myaka yose bakoze', kandi 'ndashimangira ko uyu mwaka ari uwa Hip Hop'. Ati "Noneho tugiye kuwupfundikira ari Hip Hop mu gitaramo ‘Icyumba cya Rap."

Yavuze ko ashingiye ku bikorwa bya bagenzi be, atajya kure yo kwemeza ko Bull Dogg ariwe muraperi w'umwaka ashingiye ku 'kuba ari muraperi bakoze indirimbo nyinshi kandi zakunzwe ziri ku rwego rwo hejuru'.

Green P anavuga ko ashingiye ku bihangano abaraperi basohoye muri uyu mwaka, Fireman yasohoye EP nziza, kandi afite icyizere cy'uko na nyuma y'uyu mwaka izakomeza kumvikana cyane kuko ‘iriho indirimbo nziza’.


Green P yatangaje ko mu 2003 yahuje imbaraga na Jay Polly bashinga itsinda bise ‘Ababiri’ 

Green P yavuze ko yiteguye kongera kugaragaza ubuhanga bwe mu gitaramo ‘Icyumba cya Rap’ kizabera kuri Canal Olympia, ku wa 27 Ukuboza 2024  

Green P yavuze ko muri uyu mwaka yakoze Album na EP ariko zitahise zisohoka, kuko ashaka gutegura uburyo bwo kuzicuruza  

KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO TWAGIRANYE N'UMURAPERI GREEN P

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND