Urujijo ku myemerere y’abarastafarian ni rwose ndetse hari n’ababona abarasta bakifuza kumera nkabo kandi batazi imva n’imvano y’abarasta. Twabakusanyirije amateka y’abarasta kuva mu myaka ya 1930 kugera magingo aya.
Rastafari
ni imyemerere n'ubuzima bushingiye ku idini ryavutse mu myaka ya 1930 mu gihugu
cya Jamaika. Iyi myemerere yaturutse mu mpinduka za politiki, ubukungu, n'umuco
zishingiye ku rugamba rw'Abanyafurika bo muri Diaspora bashakaga ukwishyira
ukizana nyuma y'ingoyi y’ubucakara n'ivangura rishingiye ku ruhu bakorewe.
Izina
"Rastafari" ryakomotse kuri Ras Tafari Makonnen, izina ryahawe Umwami
Haile Selassie I wa Etiyopiya mbere y’uko aba umwami mu 1930.
Rastafari yavutse nyuma y’aho Umwami Haile Selassie I atangajwe nk'Umwami w'Abami mu birori bikomeye byabereye muri Ethiopia, aho yagaragajwe nk’ukomoka ku bwoko bwa Dawidi.
Abayoboke ba Rastafari bumvaga ko Selassie ari
Umukiza cyangwa Umwami wa nyuma wemewe w'Abanyafurika, ushinzwe guhuza
Abanyafurika bose ndetse no kubagarura ku mugabane wa Afurika, bita “Zion.”
Impamvu
nyamukuru y'ivuka rya Rastafari, yavutse kandi itewe n’ubwiyongere bw’ivangura
rikomeye ryakorewe Abirabura muri Karayibe, by’umwihariko mu myaka ya nyuma
y'ubucakara. Benshi mu bari abanyamuryango b’iri dini/imyemerere, bifuzaga
kwigobotora iyi ngoyi bakagaruka ku butaka bwa Afurika.
Abanditsi
nka Marcus Garvey, wazanye akanakwirakwiza igitekerezo cya "Back to Africa
Movement" (gusubira muri Afurika), byagize uruhare runini mu gutegura
umurongo w’ibitekerezo bya Rastafari.
Garvey
yaranditse ati: "Murebe mu burasirazuba aho umwami w’abirabura azimikwa,
ndetse izakaba intangiriro y’agakiza kacu.” Iri jambo ryabonwe nk’ubuhanuzi
bwashyizwe mu bikorwa n’umwaka wa 1930 ubwo Haile Selassie I yabaga umwami.
Umwami
Haile Selassie I yaje kwemeza aba bari bafite imyumvire yo kugaruka muri
Afurika kuko yabashije kurwana n’abazungu ntibakoroniza igihugu cya Ethipia.
Kuba hari ubuhanuzi bwa Garvey bwuko mu burasirazuba umwami w’abirabura
azimikwa kandi azaba intangiriro y’agakiza kabo, byatumye bahita bamwiyumvamo ko
aribwo buhanuzi bwavuzwe Haile Selassie I ari umucunguzi wabo.
Umwami
Haile Selassie I yakomeje kurwanira ishyaka Abirabura ndetse atangira kugirana
imikoranire n’igihugu cya Jamaica aho nubundi aba birabura bari batuye hanyuma
bongera kugarura ikizere cyuko bashobora kuzagaruka Zion “Muri Africa”.
Abarastafari
bemera ko iyo wanyweye urumogi rw’umwimerere rutuma bahura bakegerana na Jah (yehova
cg Imana) ku buryo kuganira n’ubwisanzure bwose ari ubw’Imana. Niyo mpamvu aba
birabura barwaniye ishyaka urumogi aho muri Jamaica bababuzaga kurunywa ariko abantu
bakirara mu muhanda kugira ngo berekane ko ari imyemerere yabo kandi badateze kuruvaho.
Mu kwerekana no gutsimbarara ku rumugi rwabo, bifashisha ijambo ryo muri Bibiliya ryanditswe mu Ibyahishuwe 22; 1-2 rigira riti “Anyereka uruzi rw’amazi y’ubugingo rubonerana nk’isarabwayi, ruva ku ntebe y’Imana n’Umwana w’Intama, rutembera mu nzira nyabagendwa hagati.
Hakurya no hakuno
y’urwo ruzi, hariho igiti cy’ubugingo cyera imbuto z’uburyo cumi na bubiri,
cyera imbuto z’uburyo bumwe bumwe uko ukwezi gutashye. Ibibabi byacyo byari
ibyo gukiza amahanga.”
Ikintu
abarastafari bemera cyane, ni ijambo bakoresha “One Love” ijambo rishyigikira
urukundo mu bantu byumwihariko mu birabura kuko banyuze muri byinshi
baterekwagamo urukundo ahubwo bagacunaguzwa bakerekwa ko ntacyo bamaze hanyuma bashinga iyi movement yo kongera kubazanira ikizere.
Kubera
iki abarastafari batunga ‘Dreadlocks’
Iyo
babisobanura, Abarastafari bavuga ko imisatsi yabo ariho imbaraga ziri nkuko
Samusoni yari afite imbaraga ze mu musatsi bityo bakaba bumva ko bashobora
kurwanya abababiloni (Abazungu babakoronije) bakabatsinda nkuko Samusoni nawe
yajyaga abarwanya.
Uko
imisatsi ikura, niko igenda yizinga kandi bakemeza ko uko ikura ariko imbaraga
ziyongera. Muri macye, dreadlocks zisobanura imbaraga cyangwa se bakazifata nk’umugara
w’intare aho baba bashaka kwerekana ko ari intare zo mu muryango wa Dawidi.
Injyana ya Reggea niyo ifatwa nk'injyana y'aba-Rastafaris kuko yazanywe n'abirabura, kandi bakaba bari abayoboke b'imyemerere ya rastafaris ndetse bakaririmba ibyo bizera ndetse n'intumbero zabo nk'aho Bob Marley yaririmbaga "Zion" (Zion baririmbaga ni Africa) ko yifuza kuyijyamo.
Reba indirimbo ya Bob Marley "Zion train" aho yaririmbaga ko bafashe gari ya moshi bateguza Zion ko baje kandi ko ahari ubushake haba hari ubushobozi kandi ko ubwenge buruta ifeza n'izahabu
TANGA IGITECYEREZO