Kigali

Putin yemeje ko 1/3 cy’Ingengo y'Imari y’u Burusiya kizashorwa mu ntambara ya Ukraine

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:2/12/2024 16:42
0


Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin yashimangiye ko Kimwe cya Gatatu cy’Ingengo y’Imari y’iki gihugu y'umwaka wa 2025, kizashorwa mu gushaka ibikoresho by’ubwirizi mu ntambara imaze guhitana abatari bacye, ishyamiranyije igihugu cye na Ukraine.



Mu gihe intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine ikomeje gutwara umutungo ukomeye ku mpande zombi, Perezida Vladimir Putin yemeje izamurwa rikomeye ry’Ingengo y’Imari mu bwirinzi, izakoresha hafi Kimwe cya Gatatu (32.5%), ubwo ni ukuvuga Miliyari 126 z'Amadolari by’Ingengo yose y’igihugu mu mwaka wa 2025. 

Ingengo y’Imari nshya izifashishwa mu bihe bidasanzwe by’intambara yo muri Ukraine, intambara ifatwa nk'ikomeye cyane ku Mugabane w’u Burayi kuva Intambara ya Kabiri y’Isi yarangira. U Burusiya bukomeje guhangana no gusigasira uduce bwari bwarigaruriye ku rugamba.

Nubwo u Burusiya bufite ubushobozi bukomeye mu by’intwaro n’umubare w’abantu, intambara iri guhungabanya ubukungu bw’iki gihugu. Ifaranga ry’u Burusiya riragenda ritakaza agaciro uko intambara irimo kugenda izamuka, ndetse n’ikibazo cy’ibura ry’abakozi kikiyongera bitewe n’uko benshi bajyanwa ku rugamba.

Banki Nkuru y’Igihugu na yo yazamuye inyungu ku nguzanyo ku kigero cya 21% mu Kwakira 2024, ibi bikaba byerekana uburemere bw’ibibazo by’ubukungu igihugu gihanganye na byo.

Muri uru rugamba, u Burusiya bukomeje gushakisha uko bwakwirinda kugwa mu bibazo byo kubura abasirikare, aho Koreya ya Ruguru imaze kubwoherereza abasirikare barenga 11,000 bo gufasha iki gihugu ku rugamba.

Koreya ya Ruguru kandi, yatanze intwaro zigize hafi kimwe cya gatatu cy’ibisasu bya ballistic u Burusiya bwifashisha mu ntambara yabwo na Ukraine uyu mwaka. Nubwo ibi byongera imbaraga z’u Burusiya mu gihe gito, ikibazo cy’igabanyuka ry’ibikoresho bishya n’ibihombo ku rugamba biracyari imbogamizi.

Ku rundi ruhande, Ukraine ikomeje kubona inkunga ikomeye iva mu bihugu byo mu Burengerazuba. U Budage bwatangaje ko buzatanga ibikoresho bifite agaciro ka Miliyoni 650 z’Amayero (miliyoni 684 z’amadolari) muri uku kwezi, mu gihe abandi bafatanyabikorwa barimo Amerika bagikomeje kureba uko bashyigikira iki gihugu.

Perezida Putin yemeje ko 1/3 cy'Ingengo y'Imari y'u Burusiya izifashishwa mu gushaka ubwirinzi mu ntambara bahanganyemo na Ukraine






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND