Kigali

Perezida Biden yababariye umuhungu we mbere yo kuva ku butegetsi

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:2/12/2024 11:52
0


Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yababariye umuhungu we, Robert Hunter Biden, wari warahamijwe ibyaha bifitanye isano n’imbunda yaguze mu buryo bunyuranyije n’amategeko n’icyo kunyereza imisoro. Biden yavuze ko imanza z'umuhungu we zavanzwemo politiki.



Mu ijoro ryo ku wa 1 Ukuboza 2024, ni bwo Perezida Biden yasobanuye ko impamvu yababariye umuhungu we, ari uko izi manza zishobora kuba zarakoreshejwe mu nyungu za politiki.

Mu butumwa burebure yagize ati: “Nizera ubutabera ariko iki cyo narwanye nacyo, kandi ntekereza ko politiki yo guhangana yagize ingaruka kuri izi manza, bituma ubutabera bukoreshwa nabi.”

Yakomeje avuga ko ababariye umuhungu we n'ibindi byaha byose ashobora kuba yarakoze hagati ya tariki ya 1 Mutarama n’iya 1 Ukuboza 2024.

Tariki ya 11 Kamena 2024, urukiko rwahamije Hunter ibyaha bitatu, rushimangira ko yaguze imbunda ya Revolver nyuma yo guhimba icyemezo cy’uko atagikoresha ikiyobyabwenge cya Cocaine kandi yari akigikoresha.

Perezida Biden afashe iki cyemezo mu gihe byari byarateganyijwe ko igifungo Hunter azakatirwa kizamenyekana nyuma y’iminsi 120 ahamijwe ibi byaha. Abanyamategeko bagaragazaga ko Hunter w'imyaka 55 y'amavuko yashoboraga gukatirwa igifungo cy’imyaka 25, agacibwa n’ihazabu y’ibihumbi 750 by’amadolari.

Muri Nzeri 2024, Hunter yongeye guhamwa n'icyaha cyo kudatanga umusoro w'agera kuri miliyoni 1,4 z’amadolari, ufitanye isano n’ibikorwa by’ubucuruzi yakoze hagati ya 2016 na 2019. Ni icyaha cyashoboraga gutuma akatirwa igifungo cy’imyaka 17.

Perezida Biden ahaye imbabazi umuhungu we Hunter nyuma y’uko ishyaka ry’Aba-Démocrates riri ku butegetsi ritsinzwe amatora y’Umukuru w’Igihugu tariki ya 5 Ugushyingo 2024. Muri Mutarama 2025, azashyikiriza ubutegetsi Donald Trump batavuga rumwe.

Biden wababariye umuhungu we kandi agiye gusura Afurika ku nshuro ye ya mbere, nyuma y’imyaka hafi 10 nta muperezida w’icyo gihugu ukandagiye kuri uyu Mugabane.

Ni uruzinduko Perezida azagiria muri Angola kuva ku itariki ya 2-4 Ukuboza 2024. Rwari rumaze igihe rutegerejwe kuko mbere rwari rutegenyijwe hagati mu Ukwakira 2024, ariko biza guhagarikwa bitewe n’ibiza byibasiye Leta ya Florida.


Perezida Joe Biden yahaye imbabazi umuhungu we washoboraga gukatirwa igifungo cy'imyaka 25 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND