Kigali

Mu Burundi hahiritswe Ingoma ya Cyami! Ibyaranze iyi tariki mu mateka y’Isi

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:28/11/2024 8:54
0


Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.



Tariki 28 Ugushyingo ni umunsi wa 333 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 32 uyu mwaka ukagera ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka:

1942: Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, inkongi yibasiye Umujyi wa Boston mu nzu y’urubyiniro Cocoanut Grove ihitana abantu bagera ku 4991.

1958: Tchad, Repubulika ya Congo ndetse na Gabon byabonye ubwigenge, byibohora ingoyi y’ubukoloni bw’Abafaransa.

1960: Igihugu cya Mauritania cyigobotoye ubukoloni bw’u Bufaransa, gitangira kwigenga.

1966: Mu Burundi hahiritswe ingoma ya cyami, bikozwe n’uwitwa Michel Micombero wari Minisitiri w’Intebe, aho yahiritse umwami Mwambutsa IV, ahita aba Perezida wa mbere w’iki gihugu kuva mu 1966 kugera mu 1976.

1971: Wasfi al-Tal wari Minisitiri w’Intebe yivuganwe n’abitwa Black Semptember, umutwe wo mu ishyaka Palestine Liberation Organization.

1975: Igihugu cya Timor y’Iburasirazuba cyatangaje ukwigenga kwacyo, cyigobotora Portugal.

1980: Mu ntambara yahuje Iran na Irak mu gikorwa cya gisirikare cyiswe Operation Morvarid, 70% by’igisirikare kirwanira mu mazi cya Irak cyasenywe n’icya Iran nyuma yo gusakiranira mu kigobe cya Perse. Uyu munsi wahise uba uw’ingabo zirwanira mu mazi mu gihugu cya Iran.

1981: Mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda ahitwa i Kibeho, habaye amabonekerwa, aho abana b’abakobwa bari abanyeshuri babonekewe na Bikira Mariya.

2002: Umwiyahuzi yibasiye hoteli y’Abayahudi iri i Mombasa muri Kenya, bagenzi be bandi bananirwa guhanura indege ya Arkia Israel Airlines Flight 582 bakoresheje misile.

Bamwe mu bavutse uyu munsi:

1963: Jesus Ledesma Aguilar ukomoka muri Mexico.

1979: Hakeem Seriki azwi cyane nka Chamillionaire, umuhanzi w’Umunyamerika wo mu njyana ya rap. Ni na rwiyemezamirimo dore ko ari nawe muyobozi mukuru wa Chamillitary Entertainment ikora ibijyanye n’imyidagaduro. Ni nawe washinze The Color Changin’ Click.

Bamwe mu bitabye Imana uyu munsi:

2001: William Reid, Umwongereza watwaraga indege, wigeze no kugenerwa igihembo nk’umuntu washoboye kwambukiranya ikiyaga cya Victoria.

2010: Leslie Nielsen, umukinnyi wa filime wo muri Amerika, wavukiye muri Canada.

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND