Nta mugayo ku musaruro w’umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda "Amavubi" kuko kuva yatangira gutoza iyi kipe ni umwe mu bagabo bari kuyigeza ku byiza ibona gake mu mateka yayo. Kugeza ubu arashimwa ku bwo gutsinda amakipe akomeye cyane ariko amakipe akomeje kumugora ni ibihugu bitaragera kure mu mupira w’amaguru.
Nyuma y’uko Torsten Frank Spittler atangaje ko azasezera ku gutoza ikipe y’igihugu "Amavubi", abanyarwanda banyuranye batangiye gusaba ko yakongera amasezerano cyane ko yatangiye urugendo rwo kubaka ikipe y’igihugu itsinda kandi igahangamura amakipe akomeye.
KuvaTorsten Frank
Spittler yatangira gutoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yatumye icyizere
kigaruka mu banyarwanda, bamwe bari baracitse ku bibuga bagaruka gushyigikira
ikipe yabo.
Abanyarwanda
babona byagorana kubona undi mutoza wakubaka icyizere cyo gutsinda mu ikipe
y’igihugu mu gihe Umudage Torsten Frank Spittler yareka gutoza amavubi.
Mu mikino u Rwanda rwakinaga mbere y’uko Torsten Frank Spittler agera mu Rwanda, wasangaga nta gahunda yo gutsinda ihari kuko u Rwanda rwakinaga rwugarira nta gahunda yo gushaka ibitego ihari.
Benshi bibeshaga ko u Rwanda rudatsindwa ibitego byinshi
kubera ko rwakinaga rwugarira ariko nta buryo bwo gushaka ibitego rwaremaga.
Kuva Torsten
Frank Spittler yatangira gutoza Amavubi, ubu abanyarwanda basigaye barazamuye
icyizere ku buryo buri rushanwa u Rwanda rwazaryitabira cyane ko igikombe
cya Africa cyaruciye mu myanya y’intoki.
Ubu Amavubi
atozwa na Torsten Frank Spittler mu mukino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi
ni aya mbere mu itsinda ririmo ibihugu nka Benin, Nigeria, Afurika y’Epfo, Zimbabwe
na Lesotho.
Mu mikino yo
gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika ho, Amavubi yabuze itike ari ku
mwanya Gatatu mu itsinda ririmo ibihugu nka Nigeria, Benin na Libya ariko
Nigeria na Benin Nibyo byagiye mu gikombe cya Africa.
Kugeza ubu mu
mikino Torsten Frank Spittler amaze gutoza Amavibi ni 14. Yatsinzwe ine,
atsinda imikino 6,anganya indi ine. Mu mikino 14 ihwanye n’amanota 42 Torsten
Frank Spittler amaze gusaruramo amanota 22.
Umukino wa mbere
wa Torsten Frank Spittler atoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi yakinnye na
Zimbazwe. Wari umukino wo gushaka itike yo kujya gikombe cy’Isi cya 2026
kizabera USA, Canada na Mexico, icyo gihe umukino wabereye nkuri Stade ya Huye,
warangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.
Umukino wa Kabiri
Torsten Frank Spittler yatoje Amavubi, nawo wari uwo gushaka itike y’igikombe
cy’Isi. Uwo mukino ntabwo uzava mu mitwe y’abanyarwanda kuko u Rwanda rwatsinze
Afurika y’Epfo ibitego bibiri ku busa kuri Stade ya Huye.
Umukino wa Gatatu
Torsten Frank Spittler yatoje Amavubi wari uwa gicuti wabereye muri Madagascar,
uaho u Rwanda rwanganyijemo na Botswana ubusa ku busa.
Umukino wa Kane
nawo wari uwa gicuti wabereye muri Madagascar, u Rwanda rwatsinze
Madgascar ibitego bibiri ku busa.
Umukino wa Gatanu
Torsten Frank Spittler atoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ntabwo wagenze
neza kuko Benin yamutsinze igitego 1-0 mu mikino yo gushaka itike yo kuzakina
igikombe cy’Isi cya 2026, ni umukino wabereye muri Cote d’Ivoire.
Umukino wa
Gatandatu Torsten Frank Spittler atoza Amavubi, yakomeje akazi ko kurimbagura
amakipe y’ibihugu maze kuri iyi nshuro atsinda ikipe y’igihugu ya Lesotho mu
mukino wabereye muri Afurika y'Epfo mu gushaka itike yo kuzakina igikombe
cy’Isi.
Umukino wa
Karindwi ku mutoza Torsten Frank Spittler utoza Amavubi, wari uwo gushaka itike
y’igikombe cya Afurika kizabera muri Morooc mu2025. Ni umukino u Rwanda
rwanganyije na Libya igitego 1-1.
Umukino wa Munani
kuri Torsten Frank Spittler atoza Amavubi, ni uwahuje u Rwanda na Nigeria mu
gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2025. Uwo mukino wabereye kuri Stade
Amahoro warangiye Torsten Frank Spittler afashije u Rwanda kunganya na Nigeria
ubusa ku busa.
Umukino wa 9 kuri
Torsten Frank Spittler atoza Amavubi, twakwemeza ko ariwo mukino mubi yagize
kuva yatangira gutoza u Rwanda. Wari umukino wo gushaka itike y’igikombe cya
Afurika ubwo Benin yatsindaga u Rwanda ibitego bitatu ku busa maze abanyarwanda
bagatakaza icyizere cyo gukomeza.
Umukino wa 10
kuri Torsten Frank Spittler atoza Aamvubi, wabaye kuri uyu wa Kabiri ku
itariki 15 Ukwakira ubwo yafashije u Rwanda gutsinda ikipe y’igihugu ya Benin
mu mikino yo gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika cya 2025 muri
Morocco.
Umukino wa 11 Torsten
Frank Spittler atoza Amavubi wari uwo gushaka itike y’igikombe cya Africa CHAN
ariko u Rwanda rwatsinzwe na Djibouti igitego kimwe ku busa. Umukino wa 12 Torsten
Frank Spittler atoza Amavubi ayafasha kwishyura Djibouti ayitsinda ibitego
bitatu ku busa, u Rwanda rusezerera Djibouti.
Umukino wa 13
Torsten Frank Spittler atoza Amvubi ni undi mu mikino mibi yamwitambitse, kuko
yatsinzwe na Libya igitego kimwe ku busa mu mukino wa Gatanu wo gushaka itike y’igikombe
cya Africa, ukaba ari nawo mukino benshi bahamya ko witambitse u Rwanda ku
nzozi zo kwitabira igikombe cya Africa ku nshuro ya kabiri.
Umukino wa 14 ku
ruhande rwa Torsten Frank Spittler atoza Amvubi byari ibirori ubwo yafashe
ikipe y’igihugu ya Nigeria akayitsindira iwabo. Nubwo u Rwanda rutigeze rujya
mu gikombe cya Africa, gutsinda ikipe y’igihugu ya Nigeria byaciye amarenga ko
u Rwanda rugeze ku rwego rwo guhangamura amakipe y’ibihugu akomeye.
Kugeza ubu mu
mikino Torsten Frank Spittler amaze gutoza Amavibi ni 14. Yatsinzwe ine,
atsinda imikino 6, anganya indi ine. Mu mikino 14 ihwanye n’amanota 42 Torsten
Frank Spittler amaze gusaruramo amanota 22.
Mu mikinire ye, Torsten
Frank Spittler yaranzwe no gutsinda ibihugu bikomeye ubwo imikino itatu
amaze gukina n’ibihugu bya mbere bikomeye muri Africa, yatsinze imikino ibiri
anganya umukino umwe. Yakinnye imikino ibiri Na Nigeria ayitsinda umukino umwe
nganya nayo undi mu gihe yatsinze ikipe y’igihugu ya Africa y’epfo.
Mu mikino ine
amaze gutsindwa, Torsten Frank Spittler yatsinzwe imikino ibiri na Benin,
atsindwa umwe na Djibouti n’undi yatsinzwemo na Libya.
Mu bimaze
kugaragara mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi itozwa na Torsten Frank
Spittler, ni uko yamaze kubaka igitinyiro ku bihigu bikomeye kugeza ubu akaba
nta kifuza kuba cyakina n’u Rwanda.
Igisigaye
gukosoka ku ruhande rw’u Rwanda rutozwa na Torsten Frank Spittler, ni ukwiga
amayeri yo gutsinda ibihugu bitaratera imbere mu mupira w’amaguru muri Africa,
cyane ko aribyo biri gukura intsinzi ku Rwanda.
Abasesenguzi ba ruhago bahuriza ku kuba u Rwanda Torsten Frank Spittler amaze kurugeza ku rwego rwo gutsinda buri mukino, ahubwo bishobora kuba bipfira ku kuba amakipe adategurwa mu buryo bungana, ugasanga hari n’amakipe asuzugurwa, maze agatsinda u Rwanda mu buryo butari bwitezwe.
Ibikubiye mu musaruro w'umutoza w'u Rwanda Trosten Frank Spitller kuva yatangira gutoza Amavubi
Umutoza w'Amavubi amaze kuyageza ku rwego rwo gutsinda ibihugu bikomeye muri Africa
TANGA IGITECYEREZO