Ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi, yatsinze Nigeria ibura itike yo kujya mu gikombe cy'Afurika cya 2024 kizabera muri Morocco kandi byarashobokaga, gusa hari ibyo kwishimira nubwo hakiri n'ibyo gukorwa.
Kuwa Mbere tariki 18 Ugushyingo 2024, Abanyarwanda bose bari bahanze amaso kuri Godswill Akpabio Stadium aho Nigeria yari yakiriye Amavubi mu mukino wo ku munsi wa Gatandatu ukaba nuwo ku munsi wa nyuma mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2025.
Igitego cya Mutsinzi Ange cyafashije Amavubi kugombora igitego cya Nigeria cyari cyatsinzwe na Samuel Chukuezs naho icya Nshuti Innocent kiyafasha kubona intsinzi gusa birangiye bibaye iby'ubusa.
Kugira ngo ikipe y'igihugu y'u Rwanda ibone itike byayisabaga gutsinda Nigeria iranabikora ariko nanone bisaba ko Libya itsinda Benin gusa byo ntabwo byabaye dore ko uyu mukino warangiye ari 0-0.
Muri iri itsinda D amakipe yakatishije itike y'igikombe cy'Afurika ni Nigeria ya mbere n'amanota 11 ndetse na Benin ya kabiri n'amanota 8 yanganyaga n'Amavubi ariko yo ikaba nta mwenda w'igitego yarimo mu gihe u Rwanda rwo rwari rurimo umwenda w'ibitego bibiri.
Ni iki cyo kwishimira mu rugendo rwo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2025 ku Mavubi?
1. Ni bwo bwa Mbere Amavubi agize amanota 8 mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika; nubwo ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi, yabuze itike yo kujya mu gikombe cy'Afurika cya 2025 ariko nibura bigaragaza ko hari intambwe yatewe kuri iyi nshuro. Amavubi asoje afite amanota 8 nyuma yuko yanganyije inshuro 2, agatsindwa 2 ndetse agatsinda inshuro 2.
Uramutse ugiye kureba nko ku gikombe cy'Afurika giheruka ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi, ho yari yasoreje ku mwanya wa nyuma mu itsinda n'amanota 3 mu gihe icyari cyakibanjirije ho yari yasoreje nabwo ku mwanya wa nyuma mu itsinda n'amanota 2. Ibi byose byerekana ko hari intambwe nziza yatewe ahubwo igisigaye ari ugikomerezaho.
2. Amavubi yashoboye kwitwara neza ku makipe akomeye; ubwo hari hakimara kuba tombora yo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy'Afurika cya 2025 kizabera muri Morocco, u Rwanda rukisanga mu itsinda D benshi babaraga amanota yo kuri Libya gusa, ko ari yo ashoboka.
Nyamara abasore b'ikipe y'igihugu y'u Rwanda ntibyababujije kwitwara neza imbere ya Nigeria igizwe n'abakinnyi benshi bakina ku mugabane w'Iburayi nka Victor Osimhen, Victor Boniface, Ademola Lookman n'abandi aho mu mukino ubanza banganyirije muri Stade Amahoro naho mu mukino wo kwishyura bagashobora kuyitsinda ibitego 2-1 imbere y'abafana bayo.
Usibye ibindi Amavubi yashoboye gutsinda Benin yo isanzwe yitabira igikombe cy'Afurika dore ko nyuma ya 2004 imaze kujyayo inshuro enye.
Ikindi kandi gutsinda iyi kipe y'igihugu byaherukaga kera dore ko Amavubi yagiye gukina uyu mukino mu mikino 7 yari yarakinnyemo n'iyi kipe y'igihugu yarashoboye gutsindamo umukino umwe gusa.
3. Amavubi yagaragaje kudacika intege no gukotana; Kimwe mu kintu cyarangaga ikipe y'igihugu y'u Rwanda mbere harimo gucika aho iyo wabaga uziko niba yatsinzwe igitego nta kuva inyuma guhari ngo ibe yanganya cyangwa ngo itsinde.
Kuri ubu ariko yagaragaje kudacika intege no guhatana nk'aho ku mukino ubanza na Libya yatsinzwe igitego akava inyuma akishyura, ku mukino na Benin mu Amahoro yabanjwe igitego ava inyuma arishyura aranatsinda none no kuri Nigeria yabanjwe igitego ava inyuma aranatsinda.
Ni iki cyo gukorwa?
1. Gushaka abakinnyi benshi mu gice cyo gusatira; Nubwo ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi, yitwaye neza ariko ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda na Minisiteri ya siporo baracyafite akazi ko gushaka abakinnyi bafite aho bahuriye n'u Rwanda bakina basatira
Mu mikino yo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2025 mu bakinnyi bakina basatira usibye Nshuti Innocent wabashije gutsinda ibitego 3 naho abandi bakina basatira muri iki gice nta n'umwe wabashije kwinjiza igitego.
Usibye ibi kandi byagiye bigaragara ko hari aho umutoza yagiye ashaka gukora impinduka mu bakinnyi basatira babanje mu kibuga gusa akubura ibisubizo akisanga agomba gukinisha Dushimimana Olivier 'Muzungu' usanzwe utanabanzamo mu ikipe ya APR FC.
2. Umubano w'umutoza n'abakinnyi ; Ikindi kintu gikwiye gukorwa ni ku mubano w'abakinnyi b'Amavubi na Torsten Frank Spittler. Abakinnyi nka Hakim Sahabo, Byiringiro Lague, Rafael York, Hakizimana Muhadjiri na Mugisha Didier bagiranye ikibazo n'umutoza akaba ari nayo mpamvu batagihamagarwa kandi hari imikino byagiye bigaragara ko bakenewemo.
Usibye ibi kandi bishobora no gutuma hari abakinnyi bandi bakina hanze y'u Rwanda bashobora kuzanga kuza gukinira Amavubi bijyanye nuko bazaba barabonye ibyabaye kuri bagenzi babo barimo Hakim Sahabo.
Amavubi yakoze amateka yo gutsinda Nigeria ariko abura itike yo kujya mu gikombe cy'Afurika
TANGA IGITECYEREZO