Visi Perezida wa kabiri ushinzwe tekinike mu ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA,Mugisha Richard yasabye Abanyarwanda gushyigikira ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi kuko hakiri amahirwe ko yakwerekeza mu gikombe cya Afurika cya 2025 ndetse anavuga ko umukino na Nigeria uzanyura kuri Televiziyo y'igihugu.
Ku mugoroba wo ku munsi w'ejo ku wa Gatandatu nibwo abakinnyi b'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi bakoreye imyitozo ya mbere muri Nigeria.
Ni mbere yo gukina n'ikipe y'igihugu ya Nigeria ku munsi w'ejo ku wa Mbere mu mukino wo ku munsi wa Gatandatu mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2025 kizabera muri Morocco.
Ubwo abasore b'Amavubi bari basoje imyitozo, Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe tekinike muri FERWAFA,Mugisha Richard wajyanye nabo, yavuze ko bameze neza muri rusange dore batigeze bagira uregendo rurerure ngo banatinzwe mu nzira.
Yakomeje avuga ko nubwo bazakina n'ikipe ikomeye ko ariko bitararangira ndetse bikaba ari nabyo biri mu mitwe y'abakinnyi.
Yagize ati " Ntabwo birarangira ni icyo kintu kibarimo ,yego ikipe tugiye gukina nayo ntawe uhakana ko ikomeye. Nigeria ni ikipe ikomeye nk'uko twese tubizi ariko abakinnyi bafite icyizere kuko tuzakina n'abantu bamaze kubona itike urumva rero byanze bikunze nitwe dufite icyo gitutu n'iryo shaka kubarenza.
Umukino wo turabizi ko uzaba utoroshye nibwira ko nta muntu n'umwe wabitekereza ko ari umukino woroshye nubwo batagikeneye itike.
Ni nabyo twifuza rero ko abakinnyi bazajya mu kibuga bazi kandi babitwemereye, urabona ko bafite izo mbaraga bazatanga ibyabo byose kurenza yewe n'uko twakinnye Nigeria iza i Kigali. Ni ibintu bikomeye ariko birashoboka,turashaka intsinzi barabizi ko aricyo kintu kizaba kibajyanye mu kibuga".
Yakomeje asaba Abanyarwanda gushyigikira Amavubi dore ko impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru ku mugabane w'Afurika, CAF yamaze no kwemera ko umukino na Nigeria uzanyura kuri Televiziyo y'igihugu.
Yagize ati " Ikintu cya mbere nuko nubwo Abanyarwanda batari hano ariko turabasaba ko bazawukurikira ari benshi,icyiza nuko CAF yabitwemereye ko umukino uzanyura kuri Televiziyo y'igihugu.
Amasaha umukino uzabera abantu benshi bazaba bavuye mu kazi. Ikindi abakinnyi muri rusange uhereye ku mbaraga bafite barabizi ko byose bishoboka kuko twatsinda igitego 1,twatsinda 2 na Libya ikaba yatsinze Benin. Abantu bashobora kuba bari ku bibona nk'ibitangaza ariko birashoboka. Rero abantu bazarebe umukino ariko niyo mitekerereze atari ukureba umukino nk'aho byarangiye byose, biracyashoboka, reka tujye inyuma y'ikipe yacu kugeza ku ifirimbi yanyuma".
Mugisha Richard yanashimiye Abanyarwanda kuba baritabiriye umukino na Libya ari benshi ndetse anasaba ko no ku y'indi mikino ariko byazajya bigenda.
Ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi izakirwa na Nigeria ku munsi w'ejo ku wa Saa Kumi n'Ebyiri kuri Godswill Akpabio Stadium.
Amavubi arasabwa gutsinda uyu mukino kugira ngo agire icyizere cyo kuzajya mu gikombe cy'Afurika mu gihe Libya nayo yaba yatsinze Benin.
TANGA IGITECYEREZO