Abahanzi Slum Drip na Boy Chopper baraye bagaragaje ko bakeneye guhabwa umwanya mu bitaramo bigari bibera mu Rwanda nyuma kugaragaza ko batangiye kubaka igikundiro mu bakunzi ba muzika nyarwanda.
Aba bahanzi bahuriye mu gitaramo“Keep It 100 Experience” cyatumiwemo abaraperi basaga 11 cyari kiyobowe na Anita Pendo afatanyije na Kate Gustave cyatangiye ku isaha ya saa mbiri z’ijoro, cyateguwe n’uruganda rwa SKOL Rwanda yamuritse ikinyobwa isura nshya y’ikinyobwa Skol Malt.
Aba baraperi barimo Riderman, Bulldogg ,Fireman, BThrey, Bushali , Zoe Trap , Nessa na Beat Killa, Papa Cyangwe, na Kenny K Shot.
MC Anita Pendo na Kate Gustave bayoboye iki gitaramo, batangiye bakira abakunzi ba muzika bacyitabiriye, bahabwa umwanya bagaragaza impano bafite mu kurapa cyangwa mu kuririmba injyana ya HipHop itisukirwa n’ubonetse wese.
Slum Drip na Boy Chopper nubwo babanjirije abandi bahanzi ku rubyiniro, bagaragaje ko bakomeje kubaka urwego rwabo rwa muzika ndetse indirimbo zabo zatangiye gucengera mu mutwe y’abakunzi ba muzika nyarwanda.
Aba bahanzi bakoresheje imbaraga nyinshi ndetse zimwe mu ndirimbo baririmbye baziririmbanye n’abakunzi b’umuziki ubona ko bazi ijambo ku rindi.
Umuraperi Slum Drip wabimburiye abandi ku rubyiniro, yaje muri iki gitaramo nyuma yo kugaragara mu bitaramo bya MTN Iwacu na Muzika Festival ndetse afasha Bushali kumurika Album ye yongeye kwiyereka abakunzi ba muzika n’injyana ya Kinyatrap muri Kigali Universe.
Uyu muraperi uzwiho kugira indirimbo ziganjemo iziri mu njyana ya Kinyatrap, muri iki gitaramo yari yambaye imyambaro y'ibara ry'umukara kuva ku nkweto kugeza ku ngofero.
Slum ntiyakanzwe no kubanziriza abandi ku rubyiniro, yakoze ibishoboka byose atanga ibyishimo ku bitabiriye iki gitaramo yinjiriye mu ndirimbo yitwa "Intsinzi" ni nyuma yo gusubiramo indirimbo yakoranye n'abandi mu bihe bitandukanye.
Mu kuririmba, yagiye anyuzamo akaririmba ibizwi nka Play Back, nyuma agafata igihe cyo gutondekanya amagambo nta bicurangisho byumvikanamo.
Yakomereje ku ndirimbo zirimbo “nitwebwe” 250 (soma abiri n’itanu) zose yakoranye na Bushali ndetse na B Threy gusa yaziririmbye wenyine mu minota 30 yamaze ku rubyiniro.
Uyu muraperi aherutse gutangaza ko ubu igihe kigeze akongera kugaragaza icyo ashoboye mu muziki nyuma y’igihe kinini yari amaze ahugiye muri gahunda ze bwite.
Slum aherutse kubwira InyaRwanda ko imyaka 7 ari inshuti ya Bushali 'kandi yabaye iyo kumushyigikira no kumfasha guca mu bibazo .
Slum Drip yakurikiwe na Boy Chopper, umwe mu basore bagezweho muri muzika nyarwanda ndetse akaba umwe mu bafashije abahanzi benshi mu bikorwa byabo bya muzika.
Uyu musore yinjiye mu muziki asohora indirimbo ye ya mbere yatunguye abatari bake, bitewe n’amashusho yayo, ni indirimbo yise 24/7 ikiba imwe mu zishimiwe na benshi muri iki gitaramo.
Boy Chopper umaze igihe gito atangiye umuziki, akomeje kugaragarizwa urukundo ahanini rwazumuwe n'indirimbo yise “24/7” ndetse ni na yo yaririmbye n’izindi ebyiri ahita ava ku rubyiniro.
Boy Chopper yabaye mu bahanzi ba mbere baririmbye muri iki gitaramo cya Hip Hop
Umuhanzi Boy Chopper wamamaye mu ndirimbo zinyuranye yigaragaje muri iki gitaramo
MC Anita Pendo yabanje kwakira abakunzi b'umuziki barekanye ko nabo bazi kurapa , bashoboye umuziki wa Hip Hop
Slum Drip niwe wabimburiye abandi muri iki gitaramo
Slum Drip ntiyakanzwe no kubanza ku rubyiniro muri iki gitaramo cya Skol cyaherekeje ibirori bya Skol Malt
Abashyushyarugamba Kate Gustave na Mc Anitha Pendo bakoranye muri iki gitaramo cya Hip Hop
Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze igitaramo 'The Keep it 100 Experience' cya Skol
AMAFOTO: Ngabo Serge- InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO