Iyi, ni weekend ya kabiri y’ukwezi k’Ugushyingo 2024, isoza icyumweru cyaranzwe n’umuziki udasanzwe by’umwihariko ku bahanzi Nyarwanda batahwemye gushyira hanze ibihangano bishya kandi biri ku rwego rwo hejuru.
Nk’uko bisanzwe bigenda mu mpera za buri Cyumweru, InyaRwanda ibagezaho urutonde rw’indirimbo nshya z’abahanzi barimo abamaze kugera ku rwego rukomeye n’abakizamuka.
Ikigamijwe ni ugutanga
umusanzu mu iterambere ry’umuziki no gufasha abadukurikira kuruhuka no
kunogerwa n’impera z’icyumweru. Kuri iyi nshuro abahanzi batandukanye bakoze mu
nganzo batanga ibihangano bishya.
Kuri ubu, abahanzi
nyarwanda baba abakora umuziki usanzwe ndetse n’abakora uwo kuramya no
guhimbaza Imana bose bakoze mu nganzo.
Mu bahanzi bakoze mu
nganzo, harimo umwe mu bantu bari kuryoshya imyidagaduro Nyarwanda muri iyi minsi, Producer YewëeH wamaze no kwinjira mu muziki, Davis D, Kitoko
Bibarwa, Malani Manzi, Papa Cyangwe n’abandi.
1.
Lolo – Loader ft Davis D
2. Winsetsa – Papa Cyangwe
3. Dangote – YewëeH
4. Tiro – Kitoko Bibarwa
5.
Kolomila – Malani Manzi
6. My Hustle - Bulldogg ft Tb-live, Bushali, Pacson, Bobo proXtell
7. Mundeke – Fela Music
8. My
Tings – Logan Joe ft Og2tone x Ish
kevin
9.
Edeni Nshya – Merci Pianist
10. Umugisha – RMH ft Yampano & Papa Cyangwe
">
TANGA IGITECYEREZO