Mu rwego rwo guha icyubahiro abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, muri Kaminuza ya Sacramento State yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hari kubera Inama Mpuzamahanga ya 6 kuri Jenoside.
Muri iyi nama, niho hatangarijwe ko Kaminuza ya Sacramento State yo muri Amerika yubatse ikibumbano cy'Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi, bikaba biteganijwe ko kizafungurwa ku mugaragaro muri Mata 2025.
Iyi Nama Mpuzamahanga iri kubera muri iyi kaminuza igamije ku kwerekana ububi bwa Jenoside, aho abanyeshuri basobanuriwe uko Jenoside itegurwa igashyirwa mu bikorwa n’ingaruka zayo mu gusenya umuryango.
Minisitiri
w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel yagarutse
ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, uko yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa
ryayo, ariko anagaruka ku budaheranwa n’ubumwe n’ubwiyunge byaranze
abanyarwanda mu myaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi
ihagaritswe.
Yatangaje
ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi n’izindi zabaye hirya no hino ku Isi, ari
ukugira ngo ibiragano bishya cyangwa ababayeho nyuma y’ayo mahano bamenye
ukuri, bityo bafate inshingano zo guharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho
ukundi.
Ati: “Uyu munsi, ¾ by’Abanyarwanda bose bari munsi y’imyaka 35. Ibi bisobanuye ko
hafi ya bose bari bataravuka cyangwa bari bakiri bato muri Jenoside yakorewe
Abatutsi ku buryo batibuka ayo mahano yabaye."
Yakomeje
agira ati: "Rero twese dufite inshingano zo guhererekanya urwo rwibutso ku
biragano bizaza kugira ngo ayo mahano yabaye atazongera kuba ukundi kandi
bitari Jenoside yakorewe Abatutsi gusa ahubwo n’izindi.”
Minisitiri
Dr Ugirashebuja yavuze ko binababaje ku kuba Isi isa n'itarafashe amasomo
ahagije kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ku buryo na n’ubu hari ahakigaragara ingengabitekerezo ya
Jenoside.
Yakomeje avuga ko abakiga politike, iyubahirizwa ry’amategeko n’ibindi bakwiye kwifatanya
n’abari mu mirimo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside iyo ariyo yose, asaba
by’umwihariko ko abiga amategeko mpuzamahanga n’abari mu mwuga ubu bakwiye
guharanira kurwanya abahakana n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kaminuza yo muri Amerika yubatse ikibumbano cy'Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi
Byatangarijwe mu Nama Mpuzamahanga ya 6 yiga kuri Jenoside
Minisitiri w'Ubutabera, Emmanuel Ugirashebuja yasobanuriye abakiri bato akamaro ko kwibuka
TANGA IGITECYEREZO