Umubare munini w’abakobwa bagaragara cyane mu mwuga wo kuvanga imiziki, bahamya ko ari umwuga ubabeshejeho ariko ku rundi ruhande bakaba bagihura n’abakire babashyiraho amananiza mbere yo kubaha akazi bakabanza no kubaka ruswa y’igitsina
Uko iminsi igenda ihita
imyuga itandukanye yatinywaga n’ab’igitsina gore igenda iyobokwa na benshi
ndetse hari abamaze guca akagozi kari kameze nka kirazira kuri imwe muri yo
harimo n’uwo kuvanga imiziki.
Ntabwo hashize igihe
kinini benshi mu bakobwa binjiye muri uyu mwuga ndetse utereye amaso nko mu
myaka itanu ishize wasangaga abawukora wababarira ku ntoki ariko ubu siko biri.
Kuri ubu ni umwuga utunze
benshi barimo n’abakobwa bamaze kwitinyuka no kumva ko bawukora batitaye kuri
bamwe bashobora kubita amazina atandukanye.
DJ Nessa ubusanzwe yitwa
Ikirezi Vanessa, yavutse ku wa 19 Kanama 2002. Yize Software Development. Avuga
ko impamvu yahisemo kuvanaga imiziki ari uko yakuze afite inzozi zo kuzaba icyamamare.
Iyo umubajije ikintu
cyamugoye agitangira aka kazi akubwira ari ugutaha amajoro no kuba hari abantu
bagiye bashaka kumufatirana ko akiri kuzamuka.
Mu kiganiro cyihariye
yagiranye na InyaRwanda, DJ Nessa yatangaje ko ari urugamba rutoroshye abakobwa
babarizwa mu mwuga wo kuvanga imiziki barwana, ariko kandi ashimangira ko
biterwa n’uko buri wese arurwana.
Yavuze ko zimwe mu
mbogamizi aba-DJs b’abakobwa bahura na zo harimo ko nk’iyo bagitangira bibagora
cyane kubyumvisha abantu kuko baba batekereza ko bagiye kwishora ngeso mbi
nk’ubusinzi n’izindi, kuba abenshi babita abatinganyi bitewe n’imyambarire
yabo, ndetse no kuba hari ababanza kubaka ruswa y’igitsina kugira ngo babahe
akazi.
DJ Nessa wahishuye ko na
we yigeze gusabwa iyi ruswa y’igitsina asobanura uko iki kibazo giteye yagize
ati: “Hari igihe ujya gusaba nk’umukire akazi na we akagusaba ibindi akakubwira
ati ‘kugirango nkuhereze akazi, urabanza umpereze nanjye ibyishimo’.”
Abajijwe niba abakobwa
b’aba-DJ bakunda guhura n’iki kibazo yasubije ati: “Cyane, cyane abenshi
barabisabwa.”
Yasobanuye ko we
adashobora dutanga ruswa y'igitsinda kuko yaba yishe akazi. Mu mwaka umwe
n'amezi ane amaze avanga imiziki, yavuze ko yatswe iyi ruswa inshuro imwe gusa
akinjira mu uyu mwuga, avuga ko impamvu abona ibitera ari irari ry'abagabo.
Nessa yatangaje ko nubwo
hari abantu batumva neza ibijyanye n'uyu mwuga, ariko ari akazi nk'akandi
ndetse kabasha gutunga ugakora. Yitanzeho urugero avuga ko hari igihe yatumiwe
gucuranga muri Kenya akishyurwa miliyoni 3 Frw, ahishura ko mu gihe gito amaze
akora uyu mwuga amaze kwinjiza arenga miliyoni 20 z'amafaranga y'u Rwanda.
Yavuze ko mu kazi bakora
kugira ngo ubashe gutera imbere bisaba kwimakaza umuco wo kwizigama kuko hari
igihe ushobora no kumara ukwezi nta kiraka ubona, avuga ko bisaba kwiyamamaza
kugira ngo ubone akazi.
Dj Nessa yahishuye ko
ubwiza n'ikimero gusa atari byo bituma abakobwa bavanga imiziki bahabwa akazi
nk'uko benshi babitekereza, asobanura ko iyo ufite impano n'abantu benshi
bashobora kugukurikira aho ugiye gucuranga, ugahabwa nta kabuza.
Yatangaje ko umu-DJ wa
mbere w'umukobwa yemera ko azi gucuranga kurusha abandi mu Rwanda ari Dj Ira,
ahishura ko abandi abona nta mbaraga bashyira mu kwiyungura ubumenyi.
Ati: "Hari ukuntu
umuntu ajya mu bu-DJ, yabona atangiye kubona ibiraka ahantu harenze akumva
yagafashe, akarekera gukora imyitozo ngo agire n'ubumenyi burenze."
Ku byerekeranye n'ubuzima
bw'urukundo, Dj Nessa yatangaje ko amaze imyaka ibiri nta mukunzi afite kuko
'bigoye gutunga umukunzi muri aka kazi.'
Akomoza ku mpamvu yigeze
gushaka kureka aka akazi, yagize ati: "Nkibitangira nakoze nk'ibiraka
bitatu byose banyambura [...] uzi kumara amajoro atatu ukora ugenda witanze
wanashoye amafaranga yawe wakodesheje n'ibyuma bakakwambura?"
Nubwo harimo izi mbogamizi
zose, Dj Nessa yatangaje ko umwana we aramutse amugejejeho ikifuzo cy'uko
ashaka kuba umu-Dj yamushyigikira mu gihe cyose yaba afite impano.
Mu nama yamuha mbere ngo
kumwemerera kwinjira muri uyu mwuga harimo kwirinda ibiyobyabwenge kuko
uwabigiyemo atabasha gutera imbere, kugira ikinyabupfura mu kazi, no gukunda
ibyo akora agahora yiyungura ubumenyi.
Uyu mukobwa wakuze akunda umuziki, yatangiye kuvanga imiziki guhera muri Nzeri mu 2022. Mu Rwanda afatira urugero ku barimo DJ Ira na DJ Toxxyk. Hanze akunda umukobwa witwa DJ Ayane.
Amaze gucuranga mu tubyiniro dutandukanye na za Hotel ndetse no hanze ya Kigali nka Musanze na Gisenyi. Yacuranze no muri Kenya, aho yacuranze indirimbo yitwa 'Igitangaza' ya Bruce Melodie, Juno Kizigenza na Kenny Sol, ikamuhesha agahimbazamusyi k'amafaranga y'u Rwanda agera ku 800,000.
Dj Nessa afite intego yo gukora cyane agahembwa amafaranga menshi arenze cyane ku yo ahembwa uyu munsi, akagera nko kuri miliyoni 5 Frw mu cyumweru kimwe.
DJ Nessa yatangaje ko amaze kwinjiza arenga miliyoni 20 Frw mu mwaka umwe n'amezi macye amaze avanga imiziki
Yavuze kuri ruswa y'igitsina ikunze gusabwa abakobwa bagitangira umwuga wo kuvanga imiziki
Dj Nessa yavuze ko ashengurwa n'ababita abatinganyi bitewe n'imyambarire yabo
Afite gahunda yo gutangira gushyira ibikorwa bye kuri YouTube
TANGA IGITECYEREZO