Uko bwije n’uko bukeye, umuziki Nyarwanda by’umwihariko uwo kuramya no guhimbaza Imana ugenda waguka binyuze mu mpano nshya zivuka umunsi ku wundi. Umwe muri izi mpano nshya, ni Gentil Iranzi watangiye bisa nk’inzozi kuri benshi.
Gentil Iranzi, ni umuramyi mushya ukiri umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda. Uyu musore ukunda Imana, yanditse indirimbo ya mbere ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye, inshuti ze zimugira inama yo gutangira gushyira ahagaragara ibihangano bye ariko muri we akumva ijwi rimubwira ko atari cyo gihe.
Ageze muri Kaminuza,
nibwo yanditse indirimbo yise ‘Icyaremwe gishya’ yashyize hanze mu minsi ibiri
ishize. Ni indirimbo ikubiyemo urugendo rw’agakiza rw’uyu muramyi, ariko yizera
ko ari inkuru ahuriyeho n’abandi bizera bamaze kwizera Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza
w’ubugingo bwabo.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Gentil yasobanuye uko yaje gufata icyemezo cyo gusohora iyi ndirimbo nyuma y’igihe ayanditse.
Ati: “Ku nshuro ya mbere narayiririmbye
bisanzwe mbona ‘feedback’ zitandukanye abantu bari aho barayikunda abandi nkumva
bibateye gufatanya nanjye guhimbaza Imana, nibwo numvise noneho ko cyaba ari
cyo gihe ngo nsuke imvamutima zanjye hanze.”
Yatangaje ko gutangira
urugendo rw’ubuhanzi byasaga nk’inzozi kuri benshi, nyamara we yiyemeje
gukurikira umuhamagaro we ndetse ashaka n’ababimufashamo kugeza bishobotse.
Ati: “Natangiye
uyumushinga ari bintu bisa nk’inzozi ku bantu benshi kuko bihenze kandi ndi
umunyeshuri, ariko ngewe natumbiraga Kristo kuko numvaga ko aricyo ampamagarira
gukora. Negereye inshuti zange zitunganya indirimbo, abacuranzi mbagezaho igitekerezo
cyange bakunda indirimbo zange bemere kuzabimfashamo.
Mu by'ukuri habayemo
byinshi abenshi ntibanabyumvaga kugeza ku munsi wa nyuma ariko nk’uko
nabyizeraga Imana irabikora. Mvuze ko ari mbaraga zange naba mbeshye pe.”
Iyi ndirimbo yamutwaye
imbaraga nyinshi, yayituye abantu bagiriwe ubuntu nk’ubwo na we yagiriwe, umuntu
utarizera Kristo ubura amahoro ‘kuko natwe ari ko twahoze ariko twagera ku musaraba
tukaruhuka tukabona amahoro,’ ndetse n’abantu bibwira ko imirimo
n’amategeko byabasha kubakiza, abibutsa ko Kristo ari we wenyine ushobora
kubaruhura.
Yavuze ko nyuma y’iyi
ndirimbo ‘Icyaremwe gishya,’ ateganya gushyira hanze izindi ndirimbo zikiri
inyuma ziri gutunganywa, kandi yizeye ko zizahembura imitima y’abazayumva.
Gentil Iranzi yasabye
Abanyarwanda kumwakira no kumushyigikira mu buryo bwose haba mu bifatika, kumusengera
ndetse no kumukurikira ku mbuga nkoranyambaga akoresha, kugira ngo abashe
kubona uko akomeza urugendo abagezaho ibindi bihangano byiza abahishiye.
Gentil Iranzi yinjiranye mu muziki indirimbo igaruka ru rugendo rwe rw'agakiza
Yasabye amaboko kugira ngo abashe gukomeza gukora icyo Imana imuhamagarira
Ni umuramyi mushya uri kubifatanya n'amasomo muri Kaminuza y'u Rwanda
Reba hano amashusho y'indirimbo "Icyaremwe Gishya" y'umuramyi Gentil Iranzi
TANGA IGITECYEREZO