Umutoza w’Amavubi, Trosten Frank Spittler, yagaragaje impinduka zifatika zitandukanye zatumye ikipe itangira kubona intsinzi zari zimaze igihe zitaraboneka mu ikipe y’igihugu Amavubi.
Dore zimwe mu ngingo zikomeye zituma Trosten Frank Spitller arusha abamubanjirije mu ikipe y'igihugu, Amavubi
1. Ubuyobozi bukomeye no gushyira ku murongo
Spittler
azwiho gukoresha uburyo bwo guha abakinnyi amabwiriza asobanutse kandi
agendanye n’umurongo yifuza ko ikipe igenderaho. Afasha buri mukinnyi kumva
neza uruhare rwe mu kibuga, bigatuma bakina bafite intego isobanutse.
Aha umutoza
w’Amavubi Frank Trosten Spitller yamaze kwereka abakinnyi be ko nta mukinnyi
kamara mu ikipe y’iguhugu, ndetse anagaragaza ko iyo umukinnyi akoze neza
abibemberwa.
Twafatira
urugero ku mukino wahuje ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi na Benin ukarangira
Benin itsinze u Rwanda ibitego bitatu ku busa, aha umutoza yahisemo gukinisha
Niyomugabo Claude inyuma kuri gatatu yirengagiza Manguende. Umutoza abajijwe
impamvu yakoze ibyo, yavuze cyari nk’igihembo kuri Claude wari witwaye neza ku
mukino wa Nigeria, kandi anavuga ko atari guhita akinisha Manguende ngo ni uko
abonetse ako kanya kandi hari imikino yari yakinwe mbere atari kumwe na bagenzi
be.
2. Kubaka
uburyo bw’imikinire buhoraho
Spittler
yakoze ku buryo abakinnyi bamenya neza uburyo bakina kandi bakabishyira mu
bikorwa kenshi mu myitozo no mu mikino kuko baba bazi intego ibajyana mu
kibuga.
Gukina mu
buryo budahindagurika cyane byatumye ikipe imenyerana ndetse abakinnyi bagahuza
mu kibuga kuko bose baba bahuriye ku ntego imwe, ibi bikaba bimaze kubaka
icyizere cyo gutsinda mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi.
3. Kubaka
imikinire igamije gusatira
Amavubi yo
mu gihe cya Spittler arangwa no gusatirana cyane, aho umutoza ashyira imbaraga
ku kugumana umupira ndetse no kugaba ibitero byihuse ku ikipe bahanganye. Ibi
bituma bagira amahirwe menshi yo gutsinda kandi bikabangamira amakipe
bahanganye.
Spittler
yagize uruhare mu guha amahirwe abakinnyi bato bafite impano, bakazamurwa mu
ikipe nkuru kandi bakagirira ikipe akamaro. Uru rubyiruko rufite ingufu
n’amashyushyu yo kwitangira igihugu, bigafasha kuzamura umukino w’Amavubi. Kugeza
ubu ikipe y’u Rwanda itozwa na Frank Trosten Spitiller mu mukino amaze gutoza
Amavubi yinjijwe ibitego 7, yinjiza ibitego11.
Mu bitego
birindwi Frank Trosten Spitller yatsinwe harimo bitanu amaze kwinjizwa n’ikipe
y’igihugu ya Benin, kimwe yinjijwe na Libya na kimwe yinjijwe na Djibouti. Ibitego
11 yatsinze harimo Bibiri yatsinze Madagascar, bibiri yatsinze Afurika y’Epfo,
kimwe yatsinze Lesotho, kimwe yatsinze Libya, bibiri yatsinze Benin na bitatu
yatsinze Djibouti.
5. Ubumenyi
mu Kureba Ahakenewe Gukosorwa no Kwihutira Gukemura Ibibazo
Nk’umutoza
ufite ubunararibonye, Spittler azi neza uko yakemura ibibazo by'umuvuduko,
gutakaza imipira no kwirinda gutakaza ibitego mu buryo budasobanutse. Ibi
byahaye ikipe ikizere mu mikino yayo ndetse bigatuma ibasha kurushaho
guhagarara neza mu by'umutekano wo mu bwugarizi.
Ingingo yo
gukemura ibibazo mu buryo bwihuse, Frank Trostten Spitller yayishimangiye mu
minsi ishize ubwo yari amaze gutsindwa na Djibouti. Kubera ko yari azi neza ko
agifite umukino wo kwishyura, yarebye mu bakinnyi yari afite abona badafite
imbaraga zo kumufasha gukuramo Djibouti. Ako kanya yahise ahamagara abandi
bakinnyi bane maze asezerera abakinnyi batatu mu ikipe y’igihugu.
6. Kudacika intege
no kutagira ubwoba
Frank
trosten Spitller ni urugero rwiza ku batoza badacika intege ndetse batanagira
ubwoba. Ibi tubirebera mu mikino yagiye akina aho ibihugu bikomeye bisigaye
bijya gukina n’u Rwanda bigenda byikandagira. Kuva yatangira gutoza u Rwanda
twahamya ko ibihugu bibiri bikomeye Frank Trosten Spitller yakinnye nabyo ari
Afurika y’Epfo na Nigeria kandi ibyo bihugu byombi akaba amaze kubikuraho
amanota ane. Umukino wahuje u Rwanda na Afurika y’Epfo u Rwanda rwatsinze
ibitego bibiri ku busa naho uwa Nigeria amakipe yombi agwa miswi.
Ku kijyanye
no kudacika intege Frank abigaragaza mu mikino agenda akina usanga umusaruro
mubi akura mu mukino wa mbere utamuca intege zo kwitwara neza mu mukino wa
kabiri.
Kunganya na
Mozambique mu mukino wa mbere mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi ntabwo
byabujije Frank guhondagura Afurika y’Epfo mu mukino ukurikiyeho. Gutsindwa na
Benin mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi mu mukino wa Gatatu ntabwo byamubujije
gukubitira Lesotho muri Afurika y’Epfo mu mukino wa Kane.
Kunganya ba
Botwana mu mikino ya gicuti yabereye muri Madagascar ntabwo byabujije Frank
gutsinda Madagascar mu mukino wa kabiri, gutsindwa na Benin mu mikino yo
gushaka itike y’igikombe cya Afurika, ntabwo byamubujije kuyigaranzura mu mukino
wakurikiye. Gutsindwa na Djibouti mu mukino ubanza wo gushaka itike yo kujya mu
gikombe cya Africa CHAN, ntabwo byamubujije kuyandagariza mu maso ya Perezida Kagame akanayisezerera.
Trosten Frank Spitiller ni umutoza umaze kubaka icyizere mu ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi
Frank Spitller kandi yamaze kubika ubwoba mu bindi bihugu biba bifiyanye imikino n'u Rwanda.
TANGA IGITECYEREZO