Kigali

Fireman agiye gutanga umusogongero wa Album ye ashyigikiwe na Tuff Gang

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/11/2024 10:27
0


Umuraperi Uwimana Francis wamamaye nka Fireman agiye guhura n’abakunzi b’umuziki we ndetse n’injyana ya Hip- Hop mu gitaramo kizagaruka ku muziki we cyane cyane Extended Play (EP) aherutse gushyira hanze yise “Bucyanayandi”.



Fireman wari umaze igihe kinini atagaragara mu bitaramo bigari agiye gusogongeza abakunzi be iyi EP nshya igizwe n’indirimbo eshatu zirimo “Igeno”, “Bucyana ayandi” na “Ibihuha”. Iki gitaramo azahuriramo na bamwe mu baraperi bagize itsinda rya Tuff Gang kizaba kuwa 1 Ugushyingo 2024.

Fireman ahamya ko iyi EP aherutse gukora yatumye yinjiza umuziki we ku rwego rwiza kuko yatangiye no kuwucuruza ku mbuga za murandasi zicuruza umuziki bitandukanye n’uko yari asanzwe akora. 

Muri uru rugendo rushya rwa Fireman uretse gufungura konti ku rubuga rwa Youtube, yanafunguye izindi konti ku mbuga zicururizwaho umuziki mu mazina ya “Fireman Vayo”. 

Uyu muraperi avuga ko mu bihe bitandukanye yagiye agerageza gufungura konti anyuzaho ibihangano bye kuri Youtube, ariko ntizamaraga kabiri kuko yahitaga aziburira irengero.

Fireman asobanura ko indirimbo nyinshi ziri kuri iyi Album yazikoze mu rwego rwo kurema agatima abantu, no kubumvisha ko n’ejo buzacya.

Ati “Ni indirimbo zigarura icyizere mu buzima, gutera imbaraga abantu, gushishikariza abantu kudacika intege.”

Akomeza ati “Ni bwo butumwa ahanini urebye nibanza nandika buri ndirimbo. Mbese buri ndirimbo zose niko zimeze, niyo mpamvu navuze nti reka mbikore n’ubundi ni ‘Bucyanayandi’.

Yasabye abafane be mu muziki, ndetse n’abakunzi ba Tuff Gang kumushyigikira bakurikirana ibihangano bye, ndetse yizeye ko agiye gutanga imbaraga ze mu gutuma abafana be bakomeza kwishima.

Fireman yavuze ko uretse gushyira ibihangano kuri iyi shene ze nshya, azajya ashyiraho n’amakuru y’ibyo abantu bamwizahao. Ati “By’umwihariko abakunzi ba Hip Hop ndetse n’abakunzi ba Tuff Gang barahishiwe.”

Inyandiko zinyuranye zivuga kuri uyu muraperi, zigaragaza ko yatangiye umuziki aririmba inyana ya Rn’B aho yitwaga izina rya Gintwd.

Nyuma yaje guhindura ajya muri Hip Hop muri 2004 ari kumwe na Bulldogg na Jay C bakora itsinda biyita Magic Boyz bakorera muri TFP indirimbo ya mbere.

Kubera ko nta mbaraga umuziki wo mu Rwanda wari ufite muri iyo myaka byarabagoye cyane. Muri 2005-2006 Fireman we na Bulldogg baje gukora irindi tsinda ryitwaga United Monsterz bari kumwe na Kaviki hamwe na Matt.

Iri tsinda naryo ntibaje kurambamo kubera ko bananiranye n’uko muri 2008 Fireman na Bull Dogg barakomeza bahura na Green P na Jay Polly bakora itsinda baryita Tuff gang.

Nyuma nibwo haje kuza undi muhanzi witwa P Fla abiyungaho baba batanu. Indirimbo ya mbere yaririmbyemo ni “Ibyanjye ndabizi” aho yari kumwe na Diplomate, Masho Mampa, ndetse na P.fla yaje gukomeza akora indirimbo nyinshi zirakundwa cyane nka ‘Nyita tuff’, ‘impande zanjye ni umwanda’, ‘Ndabura’, ‘Bana bato’ n’izindi.

Fireman yakoranye n’abandi bahanzi indirimbo nyinshi. Kandi yumvikanye cyane mu ndirimbo nka ‘Inkovu z’amateka’ ari kumwe na Babbly, Green P., Jay Polly, Bulldogg n’abandi.

Fireman yatangaje ko agiye gutanga umusogongero wa Album ye ya kane yise ‘Bucyanayandi’ 

Fireman avuga ko yifashishije bagenzi be bo muri Tuff Gang mu rwego rwo kongera kwiyereka abafana 

Fireman yavuze ko akora iki gitaramo kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Ugushyingo 2024  

KANDA HANO UBASHE KUMVA  ALBUM ‘BUCYANAYANDI’ YA FIREMAN







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Emunize Muhuri 1 hour ago
    Fire man turamwemera chane ahubwo nakomeze atere imbere aje hejuru





Inyarwanda BACKGROUND