Kigali

Amarangamutima ya Dushimimana Olivier 'Muzungu' wafashije Amavubi gutsindira imbere ya Perezida Kagame

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:1/11/2024 10:23
0


Dushimimana Olivier 'Muzungu' wafashije ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi, gutsinda Djibouti imbere ya Perezida Kagame, yavuze ko ari ibyishimo bikomeye anavuga ko naramuka agiriwe icyizere no mu ikipe nkuru naho nta kabuza azatsinda.



Kuwa Kane tariki ya 31 Ukwakira 2024 Saa Kumi n'Ebyiri muri Stade Amahoro nibwo ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi, yari yakiriye iya Djibouti mu mukino wo kwishyura w'ijonjora ry'ibanze ryo gushaka itike y'imikino ya CHAN 2024 izabera muri Tanzania, Kenya na Uganda.

Uyu mukino warebwe na Perezida Kagame, warangiye Amavubi atsinze ibitego 3-0 ndetse ahita anakomeza mu ijonjora rikurikiyeho asezereye Djibouti ku kinyuranyo cy'ibitego 3-1. 

Ibi bitego 3 by'ikipe y'igihugu y'u Rwanda byatsinzwe na Dushimimana Olivier ku munota wa 11 n'uwa 24 ndetse na Tuyisenge Arsene ku munota wa 90.

Nyuma y'uyu mukino, Dushimimana Olivier 'Muzungu' usanzwe ukinira ikipe ya APR FC, yagaragaje amarangamutima ye ashimira Imana ndetse anavuga ko nubwo yagiriwe icyizere kandi mu ikipe ye adasanzwe abanzamo ko ariko naho bagomba kumwitega.

Yagize ati "Ndashimira Imana ko natsinze ibitego 2, uyu ni umukino wanjye wa Kabiri nkinnye Amavubi ndishimiye cyane. Kuba nahawe umwanya kandi no mu ikipe yanjye ya APR FC ntakina bivuze ikintu kinini, umutoza yangiriye icyizere ndakora mu myitozo ndabigaragaza wenda nubwo muri APR FC ari ko nari nsanzwe nkina banyitege".

Yavuze ko gutsinda ibitego bibiri Umukuru w'Igihugu yaje kuri Stade ari ibintu bidasanzwe ndetse anavuga ko impamvu bari batsinzwe ku mukino ubanza ari ukubera ko bari biraye.

Ati: "Gutsinda ibitego bibiri Umukuru w'Igihugu yaje ni ibintu bidasanzwe njyewe mu mutima wanjye ndumva nishimiye ndanezerewe cyane. Umukino wa mbere twariraye tugerageza gushaka n'amahirwe yo gutsinda ariko biranga ubwo ntabwo umukino wari uwacu. 

Rero twaje kuri uyu mukino tuvuga ngo tugomba gushyiramo imbaraga noneho bari banatubwiye ko n'Umukuru w'Igihugu ari buze kandi ntabwo yari buze ngo tumusebye".

Dushimimana Olivier yavuze ko no mu ikipe nkuru y'Igihugu "Amavubi" itari iya CHAN naramuka nabwo agiriwe icyizere yiteguye gutsinda nta kabuza.

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi, mu ijonjora rikurikiyeho ryo gushaka itike y'imikino ya CHAN 2024 izahura n'izava hagati ya Kenya na Sudani y'Epfo.


Dushimimana Olivier 'Muzungu' yavuze ko ari ibyishimo bidasanzwe kuba yafashije Amavubi gutsinda Djibouti imbere ya Perezida Kagame 


Perezida Kagame yari yaje gushyigikira Amavubi akina na Djibouti 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND