Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo, Christian Rukundo wamamaye nka Chriss Eazy yamaze kugera mu Mujyi wa Kampala mu gihugu cya Uganda aho yitabiriye igitaramo cye cya mbere agiye kuhakorera ataramira Abanyarwanda n’abanya-Uganda mu rwego rwo kwagura urugendo rwe rw’umuziki.
Abategura ibi bitaramo bizwi nka “Iwacu Heza’ bari bamaze igihe kinini bagerageza gutumira Chriss Eazy ariko ntibabashe guhuza bijyanye n’amafaranga yasabaga, ndetse n’ibindi nkenerwa bijyanye no kuba ari umuhanzi ufite abajyanama.
Uyu muhanzi ugezweho muri iki gihe binyuze mu ndirimbo ‘Sekoma’ yahagurutse ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Ugushyingo 2024, ari kumwe na Junior Giti usanzwe ureberera inyungu ze.
Si ubwa mbere Chriss Eazy agiye muri Uganda kuko ariho yize amashuri abanza. Bivuze ko yaherukaga muri iki gihugu mu myaka 9 ishize ubwo yigaga amashuri abanza ye. Ni urugendo rudasanzwe kuri uyu muhanzi kuko asubiyeyo agiye gutaramira abakunzi be.
Yavuze ati “Naherukaga muri Uganda mu 2015 kuko niho nasoreje amashuri yanjye abanza mu, bivuze ko imyaka icyenda ishize. Navuga ko rero ari urugendo rudasanzwe kuri njye, kuko aho nigiye ni naho ngiye gutaramira abakunzi banjye.”
Igitaramo yatumiwemo cyiswe “Iwacu Heza” kigiye kuba ku nshuro ya Munani. Gihuza Abafumbira, Abanyarwanda n’Abarundi batuye muri Uganda, hagamijwe kwishimira umuco w’ibihugu byombi, gusabana kw’imiryango n’ibindi binyuranye bisiga urwibutso.
Kizaba ku wa 2-3 Ugushyingo 2024. Mu 2023, Element usanzwe ari Producer ni we muhanzi wo mu Rwanda wari watumiwe muri iki gitaramo, icyo gihe yisunze indirimbo ze zirimo ‘Kashe’ n’izindi, yatashye abanya-Uganda, bamwirahira.
Iki gitaramo cyubakiye ku muco gisanzwe kiba rimwe buri mwaka. Junior Giti ureberera inyungu za Chriss Eazy, yabwiye InyaRwanda ko uyu muhanzi yatumiwe ‘hashingiwe ku kuba ibihangano bye byumvikana cyane kandi bikunzwe muri Uganda’.
Ati “Umwaka ushize bari bagerageje kudutumira ariko ntibyakunda. Navuga ko bamukeneye igihe kinini muri Uganda ariko biranga n’ubu tuvugana nari maze igihe ndi kubitegura nabo ariko bikanga. Ni ubwa mbere agiye kuririmbayo kuko asanzwe afiteyo abakunzi benshi.”
Junior Giti umenyerewe mu gusobanura filime, avuga ko uretse ko iki gitaramo bazakorera muri Uganda, bazasiga bakoze no ku mushinga w’indirimbo n’abahanzi bakomeye muri kiriya gihugu.
Ati “Hari umushinga w’indirimbo twari twemeranyije na Sheebah Karungi cya gihe ubwo yazaga hano mu Rwanda, ndetse twavuganye na Azawi.
Hari n’umushinga w’indirimbo na Levixone, rero turashaka kuva muri Uganda turangije indirimbo yacu na Levixone, kuko n’ubu turi kuyikoraho na Prince Kiiiz ubu tuvugana. Iyo ndirimbo yo iri mu bikorwa, kandi twanapanze igikorwa cyo gufata amashusho.”
Junior yasobanuye ko nibagera muri Uganda bazavugana na Sheebah Karungi ndetse na Azawi ‘ku buryo ariho twatangirira indirimbo, hanyuma tukazazisoreza i Kigali’.
Yumvikanishije ko guhitamo aba bahanzi ahanini bashingiye ku bikorwa byabo no kuba ibihangano byabo bizwi cyane mu Rwanda no mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba. Asobanura ko ikorwa ry’izi ndirimbo bizagura ubufatanye hagati y’aba bahanzi bombi.
Chriss Eazy agiye gutamira muri Uganda, mu gihe ari kwitegura gushyira hanze indirimbo ye nshya. Ni indirimbo azafatira amashusho nyuma yo gusoza ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival, byasorejwe mu Karere ka Rubavu, tariki 17 Ukwakira 2024.
Ubwo Chriss Eazy yari mu rugendo yerekeza mu Mujyi wa Kampala muri Uganda
Chriss Eazy agiye gutaramira Abanyarwanda, Abarundi n'Abanya-Uganda batuye muri Uganda, ni nyuma y’uko mu 2023 bamugerageje bikanga
Sheebah Karungi yemeranyije na Chriss Eazy
gukorana indirimbo, ubwo aheruka mu Rwanda mu gitaramo yakoreye muri Camp
Kigali muri Kanama 2024
Azawi
na Chriss Eazy bemeranyije gukorana indirimbo, ubwo yari i Kigali yitabiriye
ibirori bya Trace Awards mu 2023 byabereye muri BK Arena
Sheebah Karungi ari mu byishimo bikomeye muri iki gihe kuko ari kwitegura kwibaruka imfura ye
Levixone
wagiye utaramira mu Rwanda mu bihe bitandukanye ari gukorana na Chriss Eazy
indirimbo iri gukorwa na Prince Kiiiz
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'SEKOMA' YA CHRISS EAZY
TANGA IGITECYEREZO