Nyuma y'uko Malia umukobwa wa Barack Obama afashe umwanzuro wo kwikuraho izina ry’umuryango bikavugisha benshi, ubu nyirubwite Barack yabivuzeho bwa mbere.
Malia Obama aheruka kwikuraho izina ry’umubyeyi we [Obama] ahitamo kwitwa Maria Ann. Iyi nkuru yamenyekanye ubwo uyu mukobwa w’imyaka 26 yerekanaga filime ye ngufi muri Sundance Film Festival mu ntangiro z’uyu mwaka
Ubwo yerekanaga iyi filime ye yise “The Heart’’ ivuga ku musore wapfushije nyina mu buryo bw’amayobera, nibwo yagaragaje ko yahinduye amazina yari asanzwe akoresha agakuraho irya Se.
Ibi yabikoze mu rwego rwo kugirango yinjire muri Sinema ku giti cye ndetse abantu bakunde ibikorwa bye batagendeye ku izina ‘Obama’ ry’umuryango we. Mbese yagirango yubake ibigwi bye atagendeye kuri Se.
Icyakoze nubwo ibi byavuzwe cyane mu itangazamakuru ndetse bikaba ikiganiro ku mbuga nkoranyambaga, ntabwo Se yigeze agira icyo abikomozaho, kugeza ubu yabivuzeho bwa mbere agaragaza uko yabyakiriye.
Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na ‘The Pivot Podcast’ aho yagaragaje ko akibimenya yabwiye Malia ko n’ubundi abantu bazakomeza kumenya ko ari umwana we.
Ati “Naragize nti ‘urabizi, ko bazamenya uwo uri we’. Na we arambwira ati ‘urabizi?’ nshaka ko babireba kuri iyo nshuro ya mbere ndetse bitari mu nzira yo kubona ko hari isano ririmo’. Ntekereza ko abakobwa bacu bagiye mu nzira yabo.’’
Yakomeje avuga ko abakobwa be barimo na Sasha w’imyaka 23, bahisemo guharura inzira yabo mu byo bakora kurusha uko bagendera ku bwamamare bw’ababyeyi babo.
Barack Obama kandi yasoje avuga ko yishimiye iki gikorwa kuko cyamweretse ko umukobwa we yiteguye kwicira inzira. Ati: “Byaranshimishije bintera ishema. Nabonye ko Malia yiteguye gukora buri kimwe atagendeye ku babyeyi”.
Malia Obama aherutse kwiyambura izina rya Se ‘Obama’ asigarana ‘Ann’
TANGA IGITECYEREZO