Nyuma y'uko Ikigega Mpuzamahanga cy'Imari, IMF gitangaje ko ubukungu bw'u Rwanda bushobora kugabanyuka ku kigero cya 6.5% mu 2025, bamwe mu bazobereye iby'ubukungu, bavuze ko biramutse bibayeho byasubiza inyuma cyane iterambere ry'umunyarwanda.
Mu minsi ishize, nibwo
hasohotse Raporo nshya y'ikigega mpuzamahanga cy'imari, IMF iragaraza ko
ubukungu bw’u Rwanda buzakomeza kuzamukaho 7% muri uyu mwaka wa 2024, ariko mu
mwaka utaha wa 2025 uyu muvuduko ukagabanuka ndetse ukagera ku kigero cya 6.5%.
Iyi raporo izwi nka
'Regional Economic Outlook’ yerekana ko ibihugu bya Afurika yo munsi y’Ubutayu
bwa Sahara n’u Rwanda rurimo, bikomeje kugorwa cyane no gukora amavugurura
agamije kuzamura ubukungu bwabyo, nyuma y’igihe bwarahungabanye bikomeye.
Mu gushaka kumenya ingaruka zagera ku Munyarwanda ubukungu bw'igihugu buramutse bugabanyutse cyane, InyaRwanda yegereye impuguke mu by'ubukungu, Dr Bihira Canisius maze ashimangira ko nubwo aho igihugu kimaze kiyubaka bigoye cyane ko byabaho, ariko biramutse bibayeho byateza akaga gakomeye abanyarwanda bose muri rusange.
Yagize ati: "Ndumva ubwo bushakashatsi bwatangajwe na IMF nta shingiro bufite, kubera ko u Rwanda rutandukanye n'ibindi bihugu byo muri aka karere ko munsi y'ubutayu bwa Sahara, hashingiwe ku miterere y'ubukungu bw'igihugu."
Dr. Canisius yashimangiye ko ubukungu bw'u Rwanda budashobora kugabanuka ngo bugere ku kigero cyatangajwe na IMF kuko umusaruro ubuzamura ukomoka mu bicuruzwa, ibihingwa na serivisi zinyuranye, ukomeza kwiyongera umunsi ku wundi.
Yakomeje agira ati: "Habaye n'ikibazo ku buhinzi, ntabwo hazabaho ikibazo mu mabuye y'agaciro cyangwa muri serivisi."
Yavuze ko bibayeho ubukungu bukagabanuka, 'ingaruka byagira ni uko umunyarwanda yarushaho gukena. Ariko na none impamvu butagabanuka ngo bugere kuri 6.5% ni uko batubarira mu bihugu byo munsi ya Sahara kandi tutameze kimwe. No muri ibi bihugu bidukikije uretse ibyo munsi ya Sahara, ntabwo ubukungu bwacu bumeze kimwe kuko usanga abantu bafite ubukungu buruta ubwacu ari abo muri Kenya kubera ko bafite ibikorwaremezo batangiye kera, [...] ariko abandi bose turimo kubarusha umuvuduko w'ubukungu.'
Ikindi yashingiyeho anyuranya n'ubushakashatsi bwa IMF, ni uko umusaruro mbumbe w'igihugu na wo ukomeza kwiyongera umunsi ku wundi, ndetse nta n'ikigaragaza ko ushobora kugabanuka. Yavuze ko kandi icyiza ari uko Leta y'u Rwanda yubatse uburyo buhamye bwo kurwanya ubukene ku muturage wo hasi binyuze muri gahunda zinyura nka VUP n'izindi.
Abebe Aemro Selassie,
umuyobozi muri IMF ushinzwe iterambere rya Afurika, avuga ko urugendo rw’amavugurura agamije kuzamura ubukungu bw'ibihugu byo munsi y'ubutayu bwa Sahara rutanga icyizere ariko ku rundi ruhande hari imbogamizi zikomeye
zirimo kugora cyane iterambere ry’ubukungu bw’uyu mugabane.
Ati: “Ibibazo
bya politiki ndetse n’igitutu cya rubanda, ukwiyongera k’ubukene bukabije,
ikiguzi gihenze cyo kubaho, no kubura amahirwe yo gutera imbere. Ibi byose
bikomeje gushyushya imitwe y’abategetsi b’ibihugu bya Afurika, bikabangamira
ishyirwa mu bikorwa ry’aya mavugurura.
Mu gukemura ibi bibazo
byose bikomeye, biragaragara ko abafata ibyemezo bafite akazi gakomeye cyane mu
gushyira ku mu nzani ibikorwa byose bikenewe mu gushyira mu bikorwa aya
mavugurura. Mu guteza imbere izamuka ry’ubukungu, bakwiye kugabanya ubusumbane
mu nzego z’ubukungu, ibi bikaba bigamije gushyigikira no kubaka amavugurura mu
nzira ya rubanda no mu nzira ya politiki”.
Uyu muyobozi yasobanuye ko kugira ngo aya mavugurura yo
kuzamura ubukungu bwa Afurika agerweho, hakenewe kunoza imiyoborere hagamijwe
kubaka icyizere cyo kugenzura umutungo wa leta, kongera imbaraga mu bikorwa byo
gufasha abatishoboye no gushyiraho uburyo bwihariye mu itumanaho n’ubujyanama
bw’impuguke.
Muri rusange raporo ya
IMF y’uku kwezi yibanda ku miterere y’ubukungu bwa Afurika yo munsi y’Ubutayu
bwa Sahara, itanga icyizere ko ubukungu bwa Afurika buri kuzahuka gahoro
gahoro.
TANGA IGITECYEREZO