Kigali

Yvan Muziki yahuje abarimo Barnaba Classic kuri Album ‘Inganzo y’intsinzi’- VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:29/10/2024 10:49
0


Umuhanzi mu njyana gakondo, wamamaye nka Yvan Muziki yatangaje ko ari mu myiteguro yo gushyira hanze Album ye nshya yise “Inganzo y’intsinzi” iriho indirimbo yakoranye na Barnaba Classic uri mu bakomeye mu gihugu cya Tanzania.



Uyu muhanzi amaze iminsi muri kiriya gihugu aho yakoreye imishinga y’iriya ndirimbo, ndetse ibiganiro bagiranye byagejeje ku kwiyemeza gukora kuri iyi Album.

Yvan Muziki yagiye muri Tanzania nyuma y’igihe cyari gishize ashyize hanze amashusho y’indirimbo yasubiyemo yise ‘Ishyamba’ iri mu zakunzwe mu bihe bitandukanye.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Yvan Muziki yavuze ko yifuzaga gukorana indirimbo n’uyu muhanzi ari na yo mpamvu yagiye muri Tanzania kumushaka.

Ati “Barnaba Classic turi mu kazi nk’uko twabiganiriye. Indirimbo izajya kuri Album turi gukorana njyewe nawe, hari n’abandi bahanzi ba Tanzania bari kuri Album yanjye, ubwo nitumara kuzisoza nzabasha kubabwira abahanzi aribo (twakoranye).”

Yvan Muziki yavuze ko Album ye yahisemo kuyita ‘Inganzo y’intsinzi’ kubera ko ‘inganzo yaratabaye haba mu gufata igihugu, kandi uraribona ko inganzo ari intsinzi niyo [mpamvu] ubona abantu baje gucya gushyigikira umuvandimwe witahiye (Yvan Buravan);

Kubera urukundo bafite basigasira kandi ibihangano bye bakabikunda bakabihesha ishema ringana gutya, niyo mpamvu Album yanjye nayise ‘Inganzo y’intsinzi, kuko ni nganzo mfite ari iy’intsinzi’. 

Barnaba Classic yabanje gukora umuziki akoresha izina rya Barnabas ariko aza guhindura. Uyu musore yakuriye mu bice bya Kilimanjaro muri Tanzania mu myaka y’1990.

Yakuriye mu muryango w’abanyamuziki kuko Nyina ari umwe mu baririmbaga muri korali. Classic kandi yagiye agira amahirwe yo kugira indirimbo zabiciye bigacika, ndetse inyinshi muri zo zumvikanye cyane ku mbuga zirimo nka Boomplay.

Yamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo ‘Baby i Love you’ yo mu 2007. Nyuma mu 2022 yasohoye indirimbo 19 zigize Album yahurijeho abanyamuziki 20 bo mu bihugu bitandukanye byo mu Karere k’Afurika y’Uburasirazuba.

Yvan Muziki asobanura ko indirimbo ‘Ishyamba’ aherutse gushyira hanze yitsa cyane ku buzima Abanyarwanda barimo babayemo mu gihe cy’ubuhingiro mu bihe bitandukanye. Kandi yabwiraga abari imahanga, ko abana bakuze, kandi biteguye gutaha.

Ati “Ishyamba ni indirimbo nziza nakunze nyibyina mu matorero, nakuze n’ababyeyi banjye bayitarama, abenshi bavuye imahanga barayizi, abagiye mu ngamba benshi barayizi. Ni indirimbo twakoreshaga akenshi iyo twataramaga.”

Yungamo ati “Hari igihe ababyeyi bacu bajyaga bahura ari muri ‘weekend’ ugasanga batumiye imiryango inyuranye noneho abana tujya mu ngamba tukabyina, ariko iyo babyinaga ishyamba yari ifite ubutumwa bukomeye kuri bo. Ishyamba irimo amagambo akomeye benshi bashobora kuba batazi. Ishyamba tuvuga ntabwo ari ishyamba tuvuga ni ukuzimiza, ishyamba ni nk’umubyeyi….”

Yvan Muziki yavuze ko gusubiramo ahanini byaturutse mu mateka yayo kuko yafashije Abanyarwanda benshi mu bihe bitandukanye, kandi yagirango n’abakiri bato babashe kuyumva yisunze neza amagambo yayo n’umudiho ugezweho muri iki gihe.

Yvan Muziki yatangaje ko ari mu myiteguro yo gushyira hanze Album yise ‘Inganzo y’intsinzi’
Yvan Muziki yavuze ko Barnaba Classic ari mu bahanzi bo muri Tanzania bakoranye kuri Album 

Yvan yavuze ko yahisemo gusubiramo indirimbo ‘Ishyamba’ kugirango afashe urubyiruko kuyisobanukirwa 

KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA YVAN MUZIKI

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND