Kigali

Havumbuwe uburyo umuntu yabasha kubaho adahumeka umwuka we karemano

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:25/10/2024 11:47
0


Abashakashatsi mu byuvuzi bamaze kuvumbura uburyo umuntu yabasha guhumeka adakoresheje umwuka we karemano hagati y'iminota 15 kugeza ku minota 30.



Ibi birasa nk'ikintu wabonye muri filime ya siyanse aho bagaragaza ko umuntu yabasha kubaho adahumeka umwuka we. Nyamara ibi byamaze kugerwaho mu buzima busanzwe.

Abashakashatsi bakoze 'microparticles' ishobora guterwa mu maraso kugira ngo oxygen yihuse yinjire umubiri wawe uhumeke, nubwo waba udashobora guhumeka umwuka wawe karemano.

Ibi ni bimwe mu bintu byiza byagezweho mu buvuzi mu myaka yashize, kandi bishobora kurokora miliyoni z'abantu buri mwaka bagira ibibazo by'ibihaha n''ibindi bijyanye n'ubuhumekero.

Ibice bigizwe na gaze ya oxygen yashyizwe mu gipimo cya lipide, molekile karemano isanzwe ibika ingufu cyangwa ikora nk'ibice bigize selile. Lipide irshobora kuba ibishashara, vitamine zimwe, monoglyceride, diglyceride, triglyceride, fosifolipide, cyangwa amavuta.

Uretse abafite ibibazo byo guhumeka n'ibihaha, iyi 'microparticles' iterwa mu muntu ikamufasha guhumeka, inafasha abantu bagira ibibazo byo guhumekera mu mazi magari yaba muri pisine n'ahandi. 

Abakunze koga mu mazi menshi batabasha guhumeka neza baterwa uyu muti maze bikabafasha koga bahumeka umwuka bongerewe. Uyu mwuka bawugutera ugakora hagati y'iminota 15 kugeza kuri 30 aho "inshuro eshatu cyangwa enye za oxygen mu ngirabuzimafatizo zacu zitukura."

Nk’uko byatangajwe na Dr. John Kheir, mu ishami ry’indwara z'umutima mu bitaro by’abana bya Boston, wari ukuriye ubu bushakashatsi, yavuze ko bakemuye iki kibazo cyo guhumeka bakoresheje uduce duto duto.

Kheir yari afite igitekerezo cyo gukemura ikibazo cyo guhumeka nyuma y'uko yagomba kuvura umukobwa muto mu 2006. Kubera kuva amaraso mu bihaha yatewe n'umusonga, uyu mukobwa yakomeretse bikabije mu bwonko, amaherezo bikamuviramo gupfa mbere y'uko itsinda ry'abaganga rimushyira mu mashini imufasha guhumeka.

Yatangaje ko bavumbuye ubu buryo bwo kongerera umubiri umwuka bidashabye imashini zisanzwe kwa muganga nyuma yaho yapfushije uyu mwana yananiwe kumuvura.

Dr. Kheir yavuze ko nubwo guterwa uyu mwuka umura igihe gito mu mubiri hagati y'iminota 15 na 30, ariko ngo ni gisubizo gikomeye kuko cyakiza abarwayi benshi bapfa kubera ibibazo by'ubuhumekero.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND