Kigali

Minisitiri w'Intebe yasabye abahawe impamyabumenyi muri Kaminuza y'u Rwanda kwirinda kwiyandarika

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:25/10/2024 14:00
0


Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente Edouard yahaye impanuro abahawe impamyabumenyi na Kaminuza y'u Rwanda mu byiciro bitandukanye, abasaba kwitwara neza bagakorera igihugu birinda kwiyandarika.



Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu taliki ya 25 Ukwakira 2024 ubwo yari mu muhango wo gutanga impanyabumenyi ku banyeshuri barenga 8,068 basoje amasomo yabo muri Kaminuza y'u Rwanda. Ni mu muhango wabereye muri Kaminuza y'u Rwanda, Ishami rya Huye.

Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente Edouard yavuze ko uyu munsi ari ibyishimo kuri aba banyeshuri n'imiryango yabo, avuga ko Guverinoma ibitezeho umusaruro ukomeye ndetse anashimira abagize uruhare mu myigire yabo.

Ati: "Uyu munsi ni uw'ibyishimo kuri mwese n'imiryango yanyu nk'uko mwayiheshehe ishema ndetse mukanahesha ishema igihugu cyacu. Guverinoma ibatezeho umusaruro ukomeye kandi turabifuriza ishya n'ihirwe mu buzima bwo hanze y'ishuri no mu mirimo itandukanye muzakorera igihugu cyacu.

Batumirwa mwese rero umunsi nk'uyu kandi uba ari umwanya mwiza wo gushimira Ababyeyi, Abarezi, Abarimu ba Kaminuza, Abashakashatsi, Abaterankunga n'abandi bose bagize uruhare mu myigire y'aba banyeshuri barangije amasomo yabo".

By'umwihariko yashimiye Abarimu ndetse anashimira Abayobozi ba Kaminuza y'u Rwanda ku bw'Ireme ry'Uburezi batanga dore ko mu Banyeshuri basoje amasomo yabo harimo n'abanyamahanga.

Ati: "By'umwihariko turashimira abarimu bose ba Kaminuza, umurava n'ubwitange bakorana akazi kabo no gutanga ubumenyi. Guverinoma izirikana imbaraga nyinshi mukoresha mu kugira ngo abanyeshuri babashe kwiga neza kandi igihugu gitere imbere.

Turashimira kandi ubuyobozi bwa Kaminuza y'u Rwanda ku ntambwe ishimishije Kaminuza y'u Rwanda imaze gutera by'umwihariko twishimira ko mu Banyeshuri barangije amasomo yabo harimo abarenga 100 bakomoka mu bihugu 24 bitandukanye byo ku Isi.

Ibi bigaragaza ko Kaminuza y'u Rwanda ikomeje kunoza Ireme ry'uburezi buyitangirwamo ku buryo n'abanyeshuri baturutse hanze y'u Rwanda bishimira kuyigamo. Kunoza Ireme ry'uburezi bigomba gukomeza kandi tukirinda ko intambwe imaze guterwa yasubira inyuma".

Minisitiri w'Intebe yasabye Abanyeshuri bahawe impanyabumenyi kwitwara neza bakunda igihugu ndetse birinda no kwiyandarika. Yagize ati: "Banyeshuri muhawe impanyabumenyi, ubutumwa bw'ingenzi twabagezaho uyu munsi ndetse n'urubyiruko muri rusange ni ubwo kwitwara neza mugakunda igihugu;

Mugakorera igihugu kandi mukirinda kwiyandarika mugakora ku buryo ibyo mukoze bitanga umusaruro, ari umusaruro ku nyungu yanyu bwite, ari umusaruro no ku miryango yanyu ari n'umusaruro ku gihugu".

Dr Ngirente Edouard yavuze ko kandi igihugu kibatezeho byinshi mu kugiteza imbere, ati: "Nka Guverinoma y'u Rwanda tubereyeho kubasaba kurangwa n'indangagaciro nziza z'Umunyarwanda mu mirimo itandukanye muzakora kandi tubamenyesha ko igihugu cyanyu kibatezeho byinshi mu kugiteza imbere no mu mpinduka nziza z'amajyambere".

Mu banyeshuri barenga 8,068 Kaminuza y’u Rwanda yashyize ku isoko barimo 946 bahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza, 53 bahawe impamyabumenyi z’Ikirenga n’abandi 6657 bahawe impamyabumenyi z'icyiciro cya kabiri cya kaminuza.

Abakobwa basoje amasomo ni 3,109 mu gihe abagabo ari 4,959. Ni ku nshuro ya 10, Kaminuza y'u Rwanda yashyize ku isoko ry'umurimo abanyeshuri bayizemo.




Minisitiri w'Intebe yasabye abahawe impamyabumenyi na Kaminuza y'u Rwanda mu byiciro bitandukanye kwitwara neza bagakorera igihugu birinda kwiyandarika


Abanyeshuri barenga 8,068 basoje amasomo yabo muri Kaminuza y'u Rwanda







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND