Umuherwe wa mbere ku Isi, Elon Musk yongeye kwandika amateka mashya, umutungo we wiyongeraho angana na Miliyari 34$ mu munsi umwe gusa.
Elon Musk yaciye aka
gahigo nyuma y’uko agaciro k’imigabane y’uruganda rwa Tesla kiyongereyeho 22%. Imigabane
ya Tesla igize 75% by’umutungo wose wa Elon Musk.
Iki kigo kizobereye mu
gukora imodoka zikoresha amashanyarazi, giherutse gutangaza ko inyungu yacyo mu
gihembwe cya gatatu cy’uyu mwaka yiyongereyeho 17%, ugereranyije n’icy’umwaka
ushize.
Muri rusange iki kigo
cyagize inyungu ya Miliyari 2.2$ ugereranyije na Miliyari 1.9$ cyari cyagize mu
gihembwe cya gatatu cy’umwaka ushize. Iki kigo cyinjije miliyari 25.2$
ugereranyije na miliyari 23.4$ z’igihe nk’icyo umwaka ushize.
Ibi byose byatumye
umutungo wa Elon Musk ugera kuri miliyari 270.3$, aho yanongereye ikinyuranyo
cye na Jeff Bezos umukurikira, cyageze kuri miliyari 61$.
Uyu munyemari, aherutse miliyoni
75$ yo gufasha Donald Trump, umukandida w’ishyaka ry’Aba-Repubulicains mu
bikorwa byo kwiyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu matora
ateganyijwe mu Ugushyingo uyu mwaka.
TANGA IGITECYEREZO