Kigali

U Rwanda ruyoboye ibihugu Nyafurika bikomeje kuzamuka neza mu bukungu mu 2024

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:24/10/2024 12:03
0


Banki y’Isi yashyize u Rwanda ku mwanya wa mbere mu bihugu byo ku Mugabane wa Afurika bifite ubukungu buhagaze neza mu 2024, hashingiwe ku iterambere ry'umusaruro mbumbe wabyo (GDP).



Umusaruro mbumbe w’u Rwanda mu gihembwe cya kabiri cya 2024, wazamutse ku kigero 9,8% ugera kuri miliyari 4.515 Frw uvuye kuri miliyari 3.972 Frw wari uriho mu gihembwe cya kabiri cya 2023.

Uku kwiyongera k'umusaruro mbumbe w'igihugu nibyo byatumye u Rwanda ruza ku mwanya wa mbere mu bihugu byo muri Afurika bihagaze neza mu bukungu, hashingiwe ku mibereho myiza y'abaturage no gushyigikira gahunda zinyuranye z'iterambere.

Mu 2024, nk'uko byagaragajwe na Banki y'Isi muri raporo yise 'Africa Pulse report,' ubukungu bw'ibihugu bigera kuri 27 byo muri Afurika yo munsi y'Ubutayu bwa Sahara bwagiye bwiyongera, aho ibihugu bitanu byabonye inyongera irenga 5% birimo Cote d'Ivoire (6.5%), Uganda (6%) na Tanzania (5.4%).

Mu byafashije ibi bihugu kuzamuka neza mu bukungu, harimo n'iterambere ry'ibikorwa remezo rusange.

Mu 2024, umusaruro mbumbe w'igihugu witezweho kwiyongera ku rugero rwa 6,6% bitewe n’umusaruro wa serivisi n’uw’inganda ndetse no kuzahuka k’umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi.

Muri rusange mu gihembwe cya kabiri, umusaruro mbumbe wiyongereyeho 9,8% nyuma y’uko wari wiyongereyeho 9,7% mu gihembwe cya mbere cy’umwaka. Mu byiciro by’ubukungu, nk’ubuhinzi bwiyongereyeho 7%, inganda ziyongeraho 15% ndetse na serivisi ziyongeraho 10%.

Mu buhinzi, umusaruro w’ibihingwa ngandurarugo wiyongereyeho 8% bitewe n’umusaruro mwiza w’igihembwe cya mbere cy’ihinga cy’umwaka wa 2024. Umusaruro w’ibihimbwa byoherezwa mu mahanga wagabanutseho 6% ugereranyije n’igihembwe cya kabiri cya 2023.

Mu nganda, mu izamuka ry’umusaruro uruhare runini rungana na 18% rushingiye ku musaruro w’imirimo y’ubwubatsi ndetse n’izamuka rya 17% ry’umusaruro w’inganda zitunganya ibintu bitandukanye. Gusa umusaruro w’amabuye y’agaciro wagabanutseho 2% ugereranyije n’igihembwe cya kabiri cya 2023.

Mu bijyanye na serivisi, umusaruro w’ubucuruzi budandaza n’uburanguza, wiyongereyeho 10%, uw’ibikorwa by’ubwikorezi wiyongeraho 9% bitewe ahanini n’ubwikorezi bwo mu kirere bwiyongereyeho 25%. Umusaruro w’amahoteli na restaurant wiyongereyeho 20%, umusaruro wa serivisi z’ikoranabuhanga n’itumanaho wiyongeraho 33%, mu gihe uwa serivisi z’ibigo by’ubwishingizi wiyongeyeho 10%.

Dore ibihugu 10 byo muri Afurika bifite umusaruro mbumbe uri hejuru mu 2024:

Rank

Country

Real GDP growth

1.

Rwanda

7.6%

2.

Mauritania

6.5%

3.

Côte d'Ivoire

6.5%

4.

Benin

6.3%

5.

Ethiopia

6.1%

6.

Uganda

6.0%

7.

Niger

5.7%

8.

Mauritius

5.6%

9.

The Gambia

5.6%

10.

Tanzania

5.4%

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND