Kigali

Ibyo wamenya kuri Daniel Chapo wegukanye intsinzi yo kuyobora Mozambique mu matora yakurikiwe n’imyigaragambyo

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:25/10/2024 11:21
0


Daniel Chapo wo mu ishyaka Frelimo w'imyaka 47 y'amavuko, watanzwe n'Ishyaka riri ku butegetsi muri Mozambique (Frelimo), yatorewe kuyobora iki gihugu.



Komisiyo y'Igihugu y'Amatora yatangaje ko Chapo yagize amajwi 70,67%, akurikirwa na Venâncio Mondlane wabonye 20,32% mu gihe Ossufo Momade w'Ishyaka ritavuga rumwe n'ubutegetsi, Renamo, yagize 5,81%.

Ishyaka riri ku butegetsi muri Mozambique, FRELIMO, ryatsinze amatora atavugwaho rumwe yaranzwemo urugomo, rikaba rigiye kongera igihe cy'imyaka 49 rimaze ku butegetsi muri iki gihugu cyo muri Afurika y'amajyepfo, nkuko ibyavuye mu matora byatangajwe bibigaragaza.

Daniel Chapo, kandida-Perezida wa FRELIMO muri rusange utari uzwi, ubonwa nk'uw'impinduka, azasimbura Filipe Nyusi, urangije manda ebyiri. Ni umunyapolitiki akaba n’umunyamategeko, wanabaye Guverineri w’Intara ya Inhambane kuva mu 2016 kugeza mu 2016.

Yabonye izuba ku ya 6 Mutarama 1977, avukira i Inhaminga, mu Ntara ya Sofala, muri Mozambique. Yize amashuri abanza i Inhaminga kuva 1982 kugeza 1985, ayakomereza mu Karere ka Dondo kuva 1986 kugeza 1987, yiga ayisumbuye mu Karere ka Dondo kuva 1988 kugeza 1996, hanyuma ayakomereza ahitwa Escola Secundária Samora Machel [pt] i Beira kuva 1997 kugeza 1998.

Yize muri kaminuza ya Eduardo Mondlane i Maputo, arangiza afite impamyabumenyi mu by’amategeko mu 2000. Chapo yabaye noteri muri 2004. Nyuma yaje kubona impamyabumenyi ihanitse mu micungire y’iterambere yakuye muri kaminuza Gatolika ya Mozambique mu 2014.

Mu 2005 yagizwe umugenzuzi wa Nacala-Porto mu 2005, aza kwiga mu ishyirahamwe ry’abavoka kuva 2007 kugeza 2008 ndetse yigisha siyanse ya politiki n’amategeko shingiro muri kaminuza ya Maputo Pedagogical mu 2009.

Chapo yinjiye muri politiki mu 2009, yinjirira mu ishyaka FRELIMO, agirwa umuyobozi w'akarere ka Nacala-a-Velha. Nyuma yaje kuba umuyobozi w'akarere ka Palma muri 2015.

Ni umunyapolitiki usanzwe agendera mu murongo wa Perezida Nyusi, cyane cyane uw’ubufatanye n’u Rwanda mu kurwanya ibikorwa by’iterabwoba mu ntara ya Cabo Delgado.

Ubwo Chapo yiyamamarizaga muri Cabo Delgado, yabwiye abaturage baho ko azongera imbaraga mu bikorwa byo kugarura amahoro n’umutekano waho, anakore ibishoboka kugira ngo imishinga ikomeye yahakorerwaga isubukurwe.

Chapo arubatse ndetse afite abana bane. Ni Umukristo.

Mu ijambo rye nyuma yo gutangazwa ko yatsinze amatora, Chapo yagize ati: "Twaracecetse muri iki gihe cyose, ku bwo kubaha amategeko. Turi ishyaka rikorera kuri gahunda ritegura intsinzi zaryo."

Aya matora yaranzwe n'ubugizi bwa nabi bukomeye bwaguyemo abantu benshi. Na nyuma yo gutangaza amajwi, imvururu zongeye ziravuka. Abantu benshi bishwe, abapolisi bagabwa mu duce tunyuranye tw’iki gihugu. Abatavuga rumwe bavuga ko amajwi yibwe.

Intsinzi ya Chapo izemezwa bidasubirwaho n’akanama ka Mozambique gashinzwe kurengera Itegeko Nshinga. Ni rwo rwego rufite ijambo rya nyuma ku byavuye mu matora.


Daniel Chapo w'imyaka 47 y'amavuko ni we watorewe kuyobora Mozambique 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND