Kigali

Donald Trump akomeje gushinjwa kuba umunyagitugu

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:25/10/2024 9:23
0


Nyuma y'uko Kamala Harris avugiye ko Trump ari umunyagitugu, byahise bituma John Kelly bakoranye nawe avuga ko Trump afite imyumvire y’ubuhezanguni no gukoresha igitugu ariyo mpamvu adakwiye kongera kuba Perezida wa Leta Zunze ubumwe za Amerika.



Uwayoboye igihe kirekire ibiro bya Donald Trump akiri Perezida, John Kelly, aravuga ko uyu mukandida w’Abarepubulikani yujuje ibintu byose bisobanura umuhezanguni w’umunyagitugu kandi ko igihe yari ku butegetsi yavuze ko umukuru w’aba Nazi Adolph Hitler yaba hari ibintu byiza yakoze.

Amagambo ya John Kelly, umusirikare wavuye ku rugerero afite ipeti rya General agakorera Trump muri Prezidansi kuva 2017 kugeza 2019, yasohotse mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru The New York Times na The Atlantic.

Aya magambo aje yiyongera ku yandi abahoze ari abayobozi bakuru bakoranye na Trump bamuvuzeho mu gihe hasigaye ibyumweru bibiri ngo habe amatora muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

John Kelly umaze igihe kinini anenga Trump yigeze no kumushinja kwita abasirikare biciwe ku rugamba, ibigwari byatsinzwe. Noneho amagambo yavuze yo kuburira, ayavuze mu gihe Trump ashaka indi manda yo kuyobora Amerika akaba yararahiye ko azagura imikorere y’igisirikare cya Amerika imbere mu gihugu,  azazikoresha mu guhangana n’Abanyamerika afata nk’abanzi bari imbere mu gihugu.

Ibi kandi ni nabyo Kamala Harris yakomojeho ku wa Kane w'iki Cyumweru mu bikorwa byo kwiyamamaza, yavuze ko Trump atari uwo kuyobora igihugu kuko yakiyoboresha igitugu ndetse anamunenga ko afana ibyakozwe na Adolf Hitler.

John Kelly wayoboraga ibiro bya Trump akiri Perezida aramuvugaho kuba umunyagitugu 

Kamala Harris nawe yavuze ko Trump ari umunyagitugu ‘ufana ibikorwa bibi byakozwe na Hitler’






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND