Kigali

REG W BBC na APR W BBC zerekeje muri Tanzania

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:25/10/2024 9:38
0


Ikipe ya REG Women Basketball Club na APR W BBC zerekeje mu gihugu cya Tanzania aho zigiye guhagararira u Rwanda mu Mikino Nyafurika ya Zone V.



Aya makipe yombi yahagurutse ku kibuga cy'indege i Kanombe mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu taliki ya 25 Ukwakira 2025.

Ikipe ya Sosiyete y’Igihugu Ishinzwe Ingufu igiye guhagararira u Rwanda mu Mikino Nyafurika ya Zone V nk'ikipe yegukanye igikombe cya shampiyona mu gihe APR W BBC yo igiye yo nkiyabaye iya kabiri.

Biteganyijwe ko iri rushanwa rizatangira gukinwa tariki ya 27 Ukwakira kugeza ku ya 1 Ugushyingo 2024 rikaba rizitabirwa n’amakipe icyenda aturutse mu bihugu bigize Zone V ya FIBA ari byo Uganda, u Burundi, Tanzania, Misiri, Kenya, Sudani y’Epfo, Ethiopia, Djibouti, Somalia n’u Rwanda.

Rizaba rigamije gushaka itike y’Imikino Nyafurika ‘FIBA Africa Women Basketball League 2024’ mu Bagore, izahuza amakipe 10 yo hirya no hino kuri uyu mugabane, ryitabirwa n’amakipe abiri ya mbere muri buri karere.

Mu mwaka ushize, iri rushanwa ryari ryabereye mu Rwanda, aho REG W BBC yatsindiwe ku mukino wa nyuma na KPA yo muri Kenya amanota 87-53, aya makipe yombi akaba yarahise ahagararira Akarere k’Iburasirazuba, mu Mikino Nyafurika ‘FIBA Africa Women Basketball League’.

Ikipe ya REG W BBC yitabiriye imikino ya Mikino Nyafurika ya Zone V nyuma yuko mu bakinnyi bayifashije kwegukana igikombe cya shampiyona yongeyemo Uwimpuhwe Henriette wa Kepler WBBC ndetse na Wanyama Mercy wari wagonzwe n’umubare w’abanyamahanga.

APR W BBC nayo yongeyemo imbaraga aho yaguze umunya-Angola, Italee Lucas, Umunya-Canada, Shaina Pellington n’Umunye-Congo, Chanel Mokango.




Abakinnyi ba REG W BBC ku kibuga cy'indege i Kanombe mbere yo gufata rutemikerere 




APR W BBC mbere yo kwerekeza muri Tanzania 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND