Kigali

Winnie Nwagi yakuriye inzira ku murima abamusaba gukora ubukwe

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:24/10/2024 10:38
0


Umuhanzikazi Winnie Nwagi ugezweho muri Uganda, ntakozwa ibyo gukora ubukwe nk'uko abandi bakobwa babyifuza, ahubwo yavuze ko ubukwe atari bwo bwerekana urukundo nyakuri ndetse ko adashishikajwe nabwo.



Uyu muhanzikazi w'imyaka 34 kuri ubu uri kuvugwa mu munyenga w’urukundo n’umugabo witwa Wasswa Hassan, yakuriye inzira ku murima abakomeje kumuhatiriza gukora ubukwe cyangwa kubwira umukunzi we akamwambika impeta, avuga ko ibyo atari byo bimuraje ishinga.

Kuri we avuga ko yaje gusanga gukora ubukwe cyangwa kwambikwa impeta atari byo bipimirwaho urukundo abantu bakundana nk’uko benshi babitekereza.

Aganira n’itangazamakuru muri Uganda, yavuze ko mu bihe byashize yagiye akundana n’umuntu afite intego yo gukora ubukwe bigatuma amera nk’uri guhatiriza urukundo kandi ibyo byose niko byamubaza, bikarangira batandukanye.

Avuga ko ubu icyo ahanze amaso ari umunyenga w’urukundo arimo atitaye ku bizaba ejo, kandi we ntiyitaye ku byo kuba yakora ubukwe.

Yagize ati “Ntabwo urukundo rwanjye ndupimira mu gukora ubukwe cyangwa kwambikwa impeta. Njyewe ubwanjye ngomba kwishimira urukundo rwacu rw’uyu munsi ntitaye kubizaba ejo kuko ubuzima ari bugufi.”

Winnie Nwagi ni umwe mubahanzikazi bakunzwe muri Uganda kuva mu 2014. Yamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo nka 'Embeera', 'Fire Dancer', 'Jangu' n'izindi.

Winnie Nwagi w'imyaka 34 yatangaje ko ibyo gukora ubukwe atabikozwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND