Bijyanye n’intego u Rwanda rwihaye y’uko mu 2030 ruzaba rumaze kugera ku kigero cya 20% by’imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zikoresha amashanyarazi, moto zikaba ari 30% naho imodoka z’abantu ku giti cyabo zikazaba ari umunani ku ijana, rurakataje muri iyi gahunda y’ubwikorezi butangiza ikirere.
Kuva mu 2020 ubwo mu
Rwanda hatangiraga kwinjira cyane imodoka zikoresha amashanyarazi, ubu
habarurwa izirenga 7000 ubariyemo izikoresha amashanyarazi yonyine
n’iziyakoresha hamwe na lisansi (Hybrid).
Ubwiyongere bw’izi modoka
bwatewe n’uko zakomorewe imisoro muri gahunda y’igihugu yo kurwanya imyuka
ihumanya ikirere no kugabanya ingano y’ibikomoka kuri lisansi igihugu gikoresha
cyane ko mu minsi ishize igiciro cyabyo cyari kiri kuzamuka cyane kubera ibibazo
by’intambara hirya no hino ku Isi.
Nk'uko tubicyesha Business Insider, muri Werurwe uyu mwaka ni bwo
u Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa kane muri Afurika mu bihugu bifite ikirere
cyanduye, rukaza ku mwanya wa 15 ku Isi. Ingamba za Guverinoma zigamije kurwanya imyuka ihumanya ikirere, ziri gutanga icyizere.
Iyi raporo y'Ishami
ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ivuga ko ihumana ry'ikirere ari
ryo nyirabayazana w'imfu z'abagera kuri miliyoni zirindwi bapfa imburagihe buri
mwaka, no kwandura indwara ziganjemo izifata mu myanya y'ubuhumekero nka asima,
kanseri, indwara y'ibihaha n'ibindi.
Tariki 18 Ukwakira 2024, Ikigo gitwara abagenzi mu buryo bwa
rusange cya RITCO Ltd, nyuma yo kwemererwa gutwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali
nk’uburyo bwo guhangana n’ibibazo by’ibura z’imodoka, cyashyikirijwe izindi
modoka ebyiri z’amashanyarazi n’Ikigo gikora imodoka mu Bushinwa cya Yutong.
Izi modoka zikoranye ikoranabuhanga rihambaye rikonjesha batiri mu buryo (imodoka) idashobora gushya, ikagira ‘charger’ yayo iyifasha mu gushyiramo umuriro mu gihe kitageze ku isaha.
Zifite ubushobozi bwo kugenda mu mijyi gusa, zikagira imyanya 21 ku
bagenzi bagenda bicaye, ndetse n’ahandi hisanzuye ku bagenda bahagaze. Zigenda
ibilometero biri hagati ya 250 na 300 zitarasubizwa ku muriro.
Umuyobozi wa RITCO Ltd,
Nkusi Godfrey yatangaje ko bagomba kwiga cyane kuri izo modoka z’amashanyarazi
uko byagenda kose nubwo usanga zihenze cyane ugereranije n’izikoresha ibikomoka
kuri peteroli, kuko ari ho Isi iri kugana, ari nako bajyana n’intego Leta y’u
Rwanda yihaye yo kugabanya imyuka yangiriza ikirere yohereza ingana na 38%
bitarenze mu 2030.
Yagize ati: “Turashaka
gusimbuza imodoka dufite iz’amashanyarazi ariko ni urugendo. Ubu dufite
porogaramu yo kwigisha abakanishi bacu, abashoferi n’abandi bakozi bacu kugeza
ubwo tuzabaho twifashije tutagifite Abashinwa baza kudufasha.”
Ni mu gihe umuyobozi
ushinzwe ubucuruzi muri Yutong Grey Shen Guangyu, yavuze ko bahisemo gushora mu
Rwanda kuko ari igihugu kimaze gutera intambwe ikomeye mu korohereza
abashoramari, mu kugira umutekano usesuye, isuku, kwakira neza abantu n’ibindi.
Ati: “Mu Rwanda ni ha
handi ushora imari ukumva uratekanye, hafite isuku, gukuraho imisoro ku modoka
z’amashanyarazi, abaturage bagira urugwiro n’ibindi. Ni urugendo dutangiye,
dushaka gufatanya n’u Rwanda mu kugabanya imyuka yanduye. Tuzabigeraho kuko
rumaze kuba urugero rw’ibishoboka.”
Nubwo mu Rwanda ari bwo bwa mbere izanye bisi z’amashanyarazi, Yutong imaze kugira uburambe mu gukora izo modoka kuko kuva mu 2020 yari imaze kugurisha bisi z’amashanyarazi ibihumbi 133 mu bihugu bitandukanye.
Iki kigo, kimaze imyaka isaga itanu gikorana na
Ritco Ltd, aho imaze kugura imodoka 115, ikaba aribwo yinjiye byeruye mu
bijyanye no gukoresha imodoka z’amashanyarazi.
Mu 2020, imodoka
zikoresha amashanyarazi gusa zinjiye mu gihugu zari 19, mu gihe muri uwo mwaka
nta n’imwe ya Hybrid yinjiye. Bigeze mu 2021, iz’amashanyarazi zariyongereye
zigera kuri 38 mu gihe iza Hybrid zinjiye mu gihugu bwa mbere zari 28.
Mu 2022, imodoka
z’amashanyarazi zinjiye mu gihugu zari 134 mu gihe iza Hybrid zari 520. Mu
2023, imodoka z’amashanyarazi zageze ku 103 mu gihe iza Hybrid zinjiye ari
2.386.
Bigeze mu 2024, imodoka
z’amashanyarazi zinjiye zari 218 mu gihe iza Hybrid zo zinjiye mu gihugu ari
3.726. Muri rusange, imodoka z’amashanyarazi ziri mu Rwanda guhera mu 2020 ni
512 mu gihe iza Hybrid ari 7.172.
Mbere y’iyo myaka,
imodoka z’amashanyarazi zinjiye mu gihugu zari munsi y’icumi ku mwaka kuko nko
mu 2018, hinjiye imodoka imwe gusa. Mu 2019, imodoka zikoresha amashanyarazi
zatangiye kuzamuka kuko hinjiye 10.
Leta yakuyeho umusoro ku
nyongeragaciro (VAT) ku modoka zikoresha amashanyarazi, ibyuma bisimbura
ibindi, batiri zazo n’ibikoresho bikenerwa mu kuzongeramo umuriro.
Ibyo byatumye nko mu
2019, imisoro leta yigomwe ingana na miliyoni 26,7 Frw; 2020 iba miliyoni 101,6
Frw mu gihe mu 2021 yageze kuri miliyoni 498,7 Frw.
Raporo ya RRA yo mu mwaka
wa 2022/23, igaragaza ko leta yigomwe imisoro ingana na miliyari 4,6 Frw kubera
izi modoka.
Imodoka zifashisha amashanyarazi zatangiye gukorwa cyane kuva mu 2008 biturutse ahanini ku mpungenge Isi yagize ku izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ndetse no kuba ibihugu byinshi byari bishyize imbere imishinga yatuma hagabanuka imyuka ihumanya ikirere.
U Rwanda rwakiriye izindi modoka nshya zikoresha amashanyarazi
Imodoka zahawe u Rwanda zizarufasha kuvuguta umuti w'ikibazo kiruhangayikishije
Umuyobozi wa RITCO Ltd, Nkusi Godfrey yavuze ko bateganya kongera izi modoka mu minsi iri imbere mu rwego rwo kugendana n'Igihugu muri gahunda yo kugabanya imyuka yangiza ikirere
Grey Shen Guangyu ushinzwe ubucuruzi muri Yutong yavuze ko biyemeje gushora imari mu Rwanda kubera isuku n'umutekano bihari
Ni imodoka rikoranye ikoranyabuhanga rihambaye zizatanga umusanzu mu kurwanya ihumana ry'ikirere
TANGA IGITECYEREZO