Kigali

Abadashaka ko Chris Brown ataramira muri South Africa bakomeje kwiyongera

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:15/10/2024 12:05
0


Kuri ubu abagera hafi ku bihumbi 30 bamaze kugaragaza ko bashyigikiye ko Chris Brown nta gitaramo yakorera ku butaka bwa Afurika y'Epfo, kubera ibyaha byo guhohotera abagore yagiye aregwa mu myaka yashize.



Uko amasaha ashira ni ko abasinya basaba ko ibitaramo Chris Brown ateganya gukorera muri Afurika y'Epfo byahagarikwa.

Tariki 14 na 15 Ukuboza 2024 ni bwo Chris Brown ategerejwe mu bitaramo bibiri muri iki gihugu, gusa ubukangurambaga bwatangijwe n'umuryango uharanira uburenganzira bw'abagore n'abana muri iki gihugu witwa 'Women for Change', bukomeje gufata indi ntera.

Kuri ubu abagera hafi ku bihumbi 30 bamaze kugaragaza ko bashyigikiye ko Chris Brown nta gitaramo yakorera ku butaka bwa Afurika y'Epfo, kubera ibyaha byo guhohotera abagore yagiye aregwa mu myaka yashize.

Abashyigikiye iki gikorwa bavuga ko ibitaramo by'uyu muhanzi bigomba guhagarikwa bakagaragaza ko bifatanyije n'abo Chris Brown yagiye ahohotera, ndetse bakagaragaza ko Afrurika y'epfo idashyigikiye abagabo bahohotera abagore.

Kimwe mu bikorwa bikomeza kugaruka Chris Brown kugeza n'uyu munsi, ni mu 2009 ubwo yakubitaga Rihanna wari umukunzi we, byamufungiye amayira menshi n'ubwo nawe avuga ko yicuza kuba yarabikoze.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND