Kigali

Kylian Mbappé yahakanye amakuru yamuhuzaga n'icyaha cyo gufata ku ngufu

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:15/10/2024 8:28
0


Rutahizamu w'ikipe y'igihugu y'u Bufaransa na Real Madrid, Kylian Mbappé yahakanye amakuru yamuhuzaga n'icyaha cyo gufata ku ngufu cyakorewe muri hoteli yari arimo we n'inshuti ze.



Kuwa Mbere ni bwo ikinyamakuru cyo muri Sweden cyanditse ko polise yo muri iki gihugu iri gukora iperereza ku cyaha cyo gufata ku ngufu cyabereye muri hoteli Kylian Mbappé yari arimo n'inshuti ze.

Guhera kuwa Gatatu w'icyumweru gishize kugeza kuwa Gatanu, uyu rutahizamu yari muri Bank hotel iherereye ahitwa Stockholm yo muri Sweden akaba ari yo byavugwaga ko iri gukorwamo iperereza kuri iki cyaha cyabaye kuwa Kane w'icyumweru gishize.

Kylian Mbappé abinyujije ku rubuga rwe rwa X yahakanye aya makuru avuga ko ari ibihuha ndetse anavuga ko adatunguwe n'igihe cyayo.

Ibi bibaye nyuma yuko n'ubundi uyu mukinnyi yari yafashwe amashusho ari kujya mu kabyiniro kamwe ko muri Sweden ubwo ikipe ye y'igihugu y'u Bufaransa yakinaga na Israel, ibintu abantu benshi bibajijeho.

Ejo ni bwo Kylian Mbappé yatangiye imyitozo mu ikipe ye ya Real Madrid nyuma yuko yari yaragize ikibazo cy'imvune.



Kylian Mbappé yahakanye amakuru yamuhuzaga n'icyaha cyo gufata ku ngufu 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND