Kigali

Donald Trump arahabwa amahirwe yo gutsinda amatora

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:15/10/2024 8:24
0


Mu gihe hari hashize iminsi Kamala Harris ari we uri guhabwa amahirwe yo kuzatsinda amatora, ubu noneho byahindutse aho Trump bahanganye ari we ufite aya mahirwe menshi nk’uko ikusanyabitekerezo ribigaragaza.



Ikusanyabitekerezo ryakozwe na NBC mu kwezi gushize ryerekanaga ko Trump ari inyuma ya Harris aho yarushwaga amajwi 5% muri rusange. Muri uku kwezi, iri kusanyabitekerezo ryerekana ko bombi banganya amahirwe, aho buri wese afite 48% yo gutsinda.

ABC yo yerekana ko Harris ayoboye n’amajwi 50% kuri 48% ya Trump, icyakora mu kwezi gushize, Harris yari ayoboye n’amajwi 52% kuri 46% ya Trump.

CBS yo yerekana ko Harris afite 51% kuri 48% ya Trump, gusa mu kwezi gushize, yari afite 52%, arusha Trump amajwi 4%.

Ku rwego rw’igihugu, muri rusange Harris arusha Trump 1.4% mu gihe mu kwezi gushize yamurushaga 2.2%.

Gusa ku rundi ruhande, benshi bemeza ko iby’aya makusanyabitekerezo biba bidafite ishingiro cyane, dore ko nko mu 2016, Trump yatsinze amatora nyamara hari amakusanyabitekerezo yerekanaga ko atazagira n’amajwi 20%.

Tariki 05 Ugushyingo 2024 ni bwo hateganijwe amatora ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aha ni ho bizagaragara niba koko aya makusanyabitekerezo yari ari mu kuri cyangwa yaribeshyaga.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND