RFL
Kigali

Donald Trump yabujijwe gukina umukino akunda kurusha iyindi

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:14/10/2024 11:16
0


Donald Trump usanzwe ukunda gukina 'Golf' cyane, yamaze kubibuzwa asabwa kubihagarika kugeza amatora arangiye mu rwego rw'umutekano we umuteye inkeke muri iyi minsi.



Bisanzwe bizwi ko Donald Trump wabaye Perezida wa 45 wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika ko akunda cyane gukina umukino wa 'Golf' ndetse anafite ibibuga 18 byayo yubakijije mu mijyi itandukanye.

Icyakoze kuri ubu yamaze kubuzwa gukina uyu mukino mu rwego rwo kurushaho kubungabunga umutekano we umuteye inkeke nyuma yaho ageragejwe kuraswa inshuro 2 Imana igakinga ukuboko.

Nk'uko The New York Times yabitangaje, ngo ibiro bishinzwe kwamamaza Trump byamusabye ko yahagarika gukina Golf kuva mu cyumweru gishize. Basabye ko Trump yazasubukura uyu mukino nyuma y'amatora azaba ku itariki 05 Ugushyingo 2024.

Ibi babimusabye mu kumurinda ko hari umugizi wa nabi wamwibasira mbere y'amatora. NBC News yatangaje ko Trump nageza ku itariki ya matora atarongera gukina Golf, aricyo gihe kinini azaba amaze adakina uyu mukino yihebeye.

NBC ikomeza ivuga ko ubwo Trump yarakiri muri White House aribwo yakinaga gacye Golf kubera inshingano nyinshi yarafite kandi nabwo ngo byibuze rimwe mu cyumweru yakinaga Golf.

Ibi bije nyuma yaho ubwo mu minsi ishije Trump yiyamamarizaga muri Pennslyvania, yavuze ko kimwe mu bimuhangayikishije ari umutekano we ndetse ananenga ubuyobozi bwa Perezida Biden butagize icyo bukora mu kumwongerera umutekano.

Trump yabujijwe gukina umukino wa 'Golf' akunda kugeza amatora arangiye mu rwego rw'umutekano we

Nageza nyuma y'amatora atarongera gukina 'Golf' nicyo gihe kinini azaba amaze adakina uyu mukino






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND