RFL
Kigali

Mu Rwanda hatangiye guhingwa urumogi! Ibyaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:13/10/2024 8:47
0


Tariki 13 ni umunsi wa 286 mu minsi igize umwaka, bisobanuye ko hasigaye iminsi 79 uyu mwaka ukagera ku musozo.



Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka. y’isi.

Uyu munsi Kiliziya Gatolika yizihiza Mutagatifu Janvier na Carpus.
Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka:

1884: Greenwich, mu Mujyi wa Londres mu Bwongereza hagizwe ahagena igihe mpuzamahanga (Universal Time).

1946: U Bufaransa bwemeye itegeko nshinga rishyiraho repubulika ya kane.

1961: Igikomangoma cy’u Burundi Louis Rwagasore waharaniraga ubwigenge bw’icyo gihugu yarishwe.

1962: Mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’inyanja ya Pacifique hadutse inkubi y’umuyaga udasanzwe uzwi mu ndimi z’amahanga nka cyclone. Iyi nkubi yasize ihitanye abantu bagera 46.

1967: Ku nshuro ya mbere mu mateka y’ishyirahamwe ry’umupira w’intoki wa Basketball muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (American Basketball Association), hakinwe igikombe cy’uwo muryango muri Leta ya California, ikipe ya Anaheim Amigos itsindwa na Oakland amanota 134 ku 129.

1970: Fiji yinjiye mu Muryango w’Abibumbye.

1972: Indege ya Aeroflot Ilyushin Il-62 yagiriye impanuka hanze y’umurwa mukuru wa Moscow; iyi mpanuka yahitanye abantu 176.

1983: Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hashyizwe ahagaragara umuyoboro wa telefoni zigendanwa (cellular network) muri Leta ya Illinois, bikozwe n’ ikompanyi ikora ibijyanye n’itumanaho yitwa Ameritech Mobile Communications muri iki gihe izwi nka AT&T.

1990: Muri Liban hasojwe intambara ya gisivile izwi mu mateka nka ’Lebanese Civil War’. Ibi byabaye nyuma y’igitero cyagabwe n’ingabo za Syria mu duce tunyuranye, gituma hahirikwa ku butegetsi Jenerali Michel Aoun wari Perezida wa Libani.

2010: Muri Chile habaye impanuka mu kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro cy’ahitwa Copiapó. Abakozi bagera kuri 33 bashoboye kurokoka iyi mpanuka nyuma y’iminsi 69 bibera ikuzimu bategereje ubutabazi bw’ababari hejuru.

2016: Louise Mushikiwabo wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga yahaye ikaze mugenzi we wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, John Kerry ubwo biteguraga kugirana ibiganiro ku mihindagurikire y’ikirere no kurinda akayunguruzo k’izuba.

2020: Bwa mbere mu Rwanda byatangajwe ko hagiye gutangira ubuhinzi bw’urumogi hanyuma rukoherezwa mu mahanga mu nganda zikora imiti. Icyo gihe uwari Minisitiri w’Ubuzima Dr. Ngamije Daniel yashimangiye ko bitazaha icyuho abarukoresha nk’ikiyobyabwenge.

2021: Inama y’Abaminisitiri yemeje amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’lkigo Nyafurika cy’Ubucuruzi cyitwa Africa Electronic Trade Group, yemerera icyo Kigo kugira icyicaro mu Rwanda.

Andi ni amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’Umuryango Mpuzamahanga utanga amahugunva ku byerekeye Ubuzima witwa Center for International Reproductive Health Training, yemerera uwo muryango mpuzamahanga kugira icyicaro mu Rwanda.

Hari kandi amasezerano hagati ya Guverinoma y ‘u Rwanda n’Ihuriro rya Kaminuza zo mu bihugu bikoresha Ururimi rw’lgifaransa (Association Universitaire de la Francophonie), yemerera iryo Huriro kugira icyicaro mu Rwanda.

Bamwe mu bavutse uyu munsi:

1978: Jermaine O’Neal, umukinnyi wa Basketball wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

1979: Mamadou Niang, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu gihugu cya Senegal.

Bamwe mu bitabye Imana uyu munsi:

1995: Ali Faik Zaghloul, umunyamakuru wo mu Misiri.

2003: Bertram Brockhouse, umunyabugeni ukomoka mu gihugu cya Canada, wanahawe igihembo cyitiriwe Nobel.

2021: Dale Kildee, wahoze ari umunyapolitiki ukomeye muri Amerika.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND