RFL
Kigali

Perezida Biden ashyigikiye ko umutekano wa Trump ukazwa

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:13/10/2024 8:47
0


Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden yagaragaje ko ashyigikiye ko umutekano wa Donald Trump wifuza kuba Umukuru w’Igihugu wakazwa, nyuma y’aho abagizi ba nabi bagerageje kumwica inshuro ebyiri zose.



Umusore w’imyaka 20 y’amavuko witwa Thomas Matthew Crooks yarashe Trump, amukomeretsa ugutwi muri Nyakanga 2024, ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza muri Leta ya Pennsylvania.

Muri Nzeri 2024, na bwo Ryan Wesley Routh yagerageje kwegera ikibuga cye cya Golf giherereye muri Leta ya Florida, afite imbunda, gusa ntiyabasha kumurasa nyuma yo kuvumburwa ku munota wa nyuma.

Abashinzwe ibikorwa byo kwamamaza Trump basabye kongererwa ubushobozi mu bijyanye n’umutekano kuko byamaze kugaragara ko uyu mukandida afite abanzi benshi.

Kuri ubu Perezida Joe Biden yabwiye abanyamakuru ko yasabiye Trump guhabwa byose akeneye, havuyemo indege y’intambara ya Falcon F-15, iri mu zihambaye ku Isi.

Yakomeje ati: '' Narabimusabiye ko yongererwa umutekano cyane cyane muri ibi bihe, ndizera ko kandi byatangiye gukorwaho''. Ibi abitangaje mu gihe Trump yaraherutse kuvuga ko ahangayikishijwe n'umutekano we mu bikorwa bye byo kwiyamamaza ndetse ananenga ko ntacyo Biden yabikozeho.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND