RFL
Kigali

Andeas Iniesta yarinze asezera umupira w'amaguru atarabona ikarita itukura

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:11/10/2024 14:03
0


Mu minsi ishize ni bwo umunya Espagne Andreas Iniesta yatangaje ko yasezeye umupira w’amaguru. Nubwo yasezeye ruhago, ingingo y’uko mu mikino yose yakinnye nta karita y’umutuku yigeze yerekwa ntabwo yagarutsweho cyane.



Andreas Iniesta yanyuze mu makipe atandukanye nka FC Barcelona, ikipe y’igihugu ya Espagne, Emirates Club na Vissel Kobe yo mu Buyapani. Muri ayo makipe yose yakiniye, yayakiniye imikini 1016, gusa igitangaje ni uko muri iyo mikino yose nta karita y’umutuku yigeze abona.

Iniesta wakinaga mu kibuga hagati, kwitwara neza mu mikino yakinnye byatumye yegukanye irushanwa rya UEFA Champions League inshuro enye mu myaka 10 n’igice yamaze muri FC Barcelona.

Yafashije Espagne kwegukana Igikombe cy’Isi ubwo yatsindaga igitego ku mukino wa nyuma mu 2010, ndetse n’ibikombe bibiri by’u Burayi mu 2008 na 2012. 

Andreas Iniesta yarinze asezera ruhago atarabona ikarita y'umutuku 


Ibigwi byinshi mu mupira w'amaguru yabyubakiye muri FC Barcelona 


Iniesta yatsinze igitego cyahaye Espagne igikombe cy'isi muri 2010






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND