Nyuma y'uko atakambiye Perezida William Ruto, abagize Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w'Abadepite muri Kenya batoye ku bwiganze umwanzuro wo kweguka Visi Perezida w'iki gihugu, Rigathi Gachagua.
Inteko Ishinga Amategeko
ya Kenya yatoye umwanzuro wo kweguza Visi Perezida w’icyo gihugu, Dr Rigathi
Gachagua. Ni umwanzuro watowe n’Abadepite 281 mu gihe abandi 44 batoye OYA.
Biteganyijwe ko umwanzuro
wa nyuma uzatorwa na Sena. Dr Gachagua ashinjwa gusuzugura Umukuru w’Igihugu,
irondabwoko no gukoresha umutungo wa Leta mu nyungu ze.
Mu gihe Perezida wa Sena
amenyeshejwe iby’iki cyemezo biteganyijwe ko agomba gutumiza abandi ba senateri
bitarenze iminsi irindwi kugira ngo bafate umwanzuro.
Sena ifite ifite iminsi
10 yo kuba yemeje niba koko Visi Perezida yeguzwa, cyangwa igatesha agaciro uyu
mwanzuro.
Rigathi Gachagua yari
aherutse gusaba Perezida William Ruto guca inkoni izamba akamubabarira, yinginga
avuga ko niba hari ikosa yamukoreye yamubabarira akamuha andi mahirwe yo
gukorera Abanyakenya.
Uyu mugabo yasabye kandi
imbabazi abagize Inteko Ishinga amategeko ndetse na rubanda rusanzwe rwaba
rwifuza ko yeguzwa ku mirimo ye.
Abadepite bo ku ruhande
rwa Willian Ruto nibo batanze ingingo isaba kweguza Visi-perezida Gachagua.
TANGA IGITECYEREZO