RFL
Kigali

Manchester United ibona nta mpamvu yo gutakariza icyizere Ten Hag ukurikije intangiriro za Ferguson

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:1/10/2024 9:49
0


Manchester United iyobowe na INEOS ya Sir Jimm Ratcliffe ibona nta mpamvu yo gutakariza icyizere umutoza Eric Ten Hag kubera ikipe iri mu bihe bibi.



Amarangamutima ya benshi bakunda Manchester United yabasunikiraga gutekereza ko umutoza Eric Ten Hag yakwirukanwa, nyuma y'uko iyi kipe yari imaze gutsindwa na Tottenham Hotspur ibitego bitatu ku busa. Icyakora INEOS ifite mu biganza ikipe ya Manchester United si ko ibibona kuko isanga izagera aho igakomera kubera Eric Ten Hag. 

Ibi INEOS yabigarutseho imenyesha ko Ten Hag akiri umutoza wa Manchester United kandi udateze kuyivamo, ndetse muri iki cyumweru akazatoza umukino wa Shampiyona Manchester United izakinamo na Aston Villa hamwe n'umukino Manchester United izakinamo na Porto muri Europa League. 

Abacurabwenge ba Manchester United bashimangira ko nubwo muri uyu mwaka w'imikino iri kugira intangiriro mbi ikaba yaratsinzwe na Liverpool na Brighton na Tottenham, ibyo bidasobanuye ko umwaka wose uzaba mubi ku ikipe.

Mu mpeshyi ni bwo Manchester United yafashe umwanzuro wo kongera amasezerano ya Eric Ten Hag nyuma y'uko yari amaze guca amarenga ko ikipe azayihesha ibikombe byinshi.

Imibare igaragaza ko Manchester United ikennye impande zose zo mu kibuga, kuko mu mikino icyenda iheruka gukina mu marushanwa yose, yatsinze imikino itatu gusa.

Abayobozi ba Manchester United babona kwihanganira umutoza ari yo ngingo ya nyayo yo kugera kuri byinshi, cyane ko na Sir Alex Ferguson wari waragize iyi ikipe ikitabashwa, byamusabye imyaka myinshi ngo amenyere. 

Mu Ugushyingo 1986 ni bwo Sir Alex Ferguson yatangiye gutoza Manchester United. Umwaka w'imikino wa 1986-87 yasoje Shampiyona ari ku mwanya wa 11. 

Mu mwaka wa kabiri wa Alex Ferguson muri Manchester United yaciye amarenga ko azakora ibitangaza, asoza umwaka w'imikino wa 1987-88, Manchester United ari iya kabiri. 

Umwaka wa gatatu muri Manchester United byarongeye biranga kuri Sir Alex Ferguson, asoza umwaka w'imikino ari ku mwanya wa 11, nuko umwaka wa kane awusoreza ku mwanya wa 13. 

Bisobanuye ku nubwo Sir Alex Ferguson yakoze ibikomeye muri Manchester United, mu myaka ine ya mbere, inshuro imwe ni yo yonyine yaje mu makipe 10 ya mbere. 

Sir Alex Ferguson byamusabye imyaka irindwi kugira ngo atware igikombe cya Shampiyona y'u Bwongereza "English Premier League" ari kumwe na Manchester United. 

Mu myaka ibiri ya Eric Ten Hag, imibare ayirusha Sir Alex Ferguson ubwo yari amaze imyaka ibiri, kuko Ten Hag muri iyo myaka yose yasoreje mu makipe 10 ya mbere. Umwaka wa mbere wa Eric Ten Hag yasoreje ku mwanya wa gatatu, umwaka wa kabiri asoreza ku mwanya wa Munani. 


Ubuyobozi bwa Manchester United bubona nta mpamvu yo gutandukana na Eric Ten Hag 


Ubuyobozi bwa Manchester United buvuga ko na Sir Alex Ferguson kugira ngo amenyere byamusabye imyaka irindwi 


Sir Alex Ferguson niwe wahawe Manchester United ibikombe byinshi 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND