RFL
Kigali

Amerika: Abakandida ku mwanya wa Visi-Perezida bagiye gukora Ikiganiro-Mpaka

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:1/10/2024 9:05
0


Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, abakandida ku mwanya wa Visi-Perezida wa Repubulika b’amashyaka abiri ya mbere akomeye, Umurepubulikani JD Vance n’Umudemokarate Tim Walz, bazakora ikiganiro-mpaka ku wa Gatatu n’ijoro kuri televiziyo.



Nyuma y’ibyumweru bitatu Kamala Harris na Donald Trump bakoze ikiganiro mpaka cyanyuze kuri televiziyo ya ABC, ubu abatahiwe ni Tim Walz na JD Vance bagiye ku gikora kuwa Gatatu w’iki Cyumweru saa tatu z’ijoro.

Ni ikiganiro gitegerezanywe amatsiko kizabera i New York ku kicaro gikuru cya CBS ari nayo televiziyo kizanyuraho, mu gihe abanyamakuru bayo Norah O’Donell na Margrett Brennan aribo bazakiyobora mu minota 90 kizamara.

Ibiganiro-mpaka hagati ya ba kandida visi-perezida byatangiye bwa mbere mu 1976. Nabyo biba buri myaka ine nk’iby’abakandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu. Abashakashatsi mu bya politiki bemeza ko bitajya bizana amanota mu matora.

Ikigo cyitwa Pew Research Center cy’i Washington DC cyakoze ubushakashatsi kuva mu 1998 kugera mu 2016 gisanga bene ibi biganiro, kimwe n’ibya ba kandida-perezida, bidahindura ibitekerezo by’abaturage kuri tike bazahitamo mw’itora.

N’ubwo ari uko bimeze mu mateka, ikiganiro-mpaka cyo kuri uyu wa kabiri cyo gishobora kuzana umwihariko. Impamvu ya mbere: abakandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu, Kamala Harris na Donald Trump, bagize ikiganiro-mpaka kimwe.

Bivuze ko icya ba kandida visi-perezida babo gishobora kuba ari cyo gikorwa cya nyuma gikomeye abaturage bazakurikira cyane mbere y’umunsi wa nyuma w’amatora, tariki ya 5 y’ukwa 11 gutaha.

Impamvu ya kabiri: ibipimo bisohoka byose ntibihwema kwerekana ko tike zombi, Donald Trump - JD Vance ku ruhande rw’Abarepubulikani, Kamala Harris - Tim Walz ku rw’Abademokarete, begeranye cyane mu majwi ku buryo bigoye kuvuga uyu munsi ngo ni aba, cyangwa aba, bazatsinda.

Bityo, abashakashatsi n’abasesenguzi mu bya politiki bavuga ko ikiganiro cyo kuri uyu wa Gatatu hagati ya ba kandida visi-perezida wa Repubulika gishobora kugusha umunzani ku ruhande rumwe cyangwa urundi.

Cyane cyane muri leta zitagira ishyaka zibogamiraho mu gihe cy’amatora. Rimwe ziha amajwi Abarepubulikani, ubundi zigatora Abademokarate. Muri uyu mwaka, izo leta ni zirindwi: Arizona, Georgia, Michigan, Nevada, North Carolina, Pennsylvania, na Wisconsin. Zose hamwe zigize amajwi 93 muri Koleji y’Abatora.

JD Vance na Tim Walz bahataniye ku mwanya wa Visi Perezida bagiye gukora ikiganiro mpaka






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND