RFL
Kigali

U Rwanda rwiyemeje kuzamura ishoramari rishingiye ku buhinzi

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:25/09/2024 12:16
0


Hari gahunda y’uko intego za Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi n'abafatanyabikorwa bayo ziramutse zigezweho, ishoramari mu buhinzi n'ubucuruzi bushamikiyeho ryarushaho kwaguka, rikava kuri 6% rikagera ku 10% mu myaka 5 iri imbere.



Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, Karangwa Patrick avuga ko urwego rw'ubuhinzi n'ubucuruzi bushamikiyeho, bikeneye ishoramari rihagije kugira ngo bikomeze bigire uruhare rufatika mu bukungu bw'igihugu.

Ibi, ni ibyatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Nzeri 2024 mu biganiro byahurije hamwe abahagarariye inzego za leta n'abafatanyabikorwa babarizwa mu rwego rw'ubuhinzi n'ubucuruzi bushamikiyeho, byari bigamije kurebera hamwe uko ishoramari mu buhinzi ryakwiyongera cyane cyane mu bakora ubucuruzi buto n'ubuciriritse muri uru rwego.

Ushinzwe politiki z'ubucuruzi mu Muryango, RWD, wateguye iri huriro, Munyurangabo Jonas yasobanuye ko kibazo barimo gushakira umuti, ari uguhindura imyumvire y'ibigo by'imari nk'amabanki bikagirira icyizere urwego rw'ubuhinzi.

Akenshi ibigo by'imari byakunze kutagirira icyizere abakeneye inguzanyo zo gushora imari mu buhinzi mu rwego rwo kwirinda ingaruka n'ibihombo bya hato na hato, biterwa ahanini n'imihandagurikire y'ibihe.

Leta y'u Rwanda yashyizeho uburyo bwo kunganira abafite imishinga y'ubucuruzi ariko badafite ibishoro, ishyiraho ibigega byo kwishingira iyi mishinga, bikaba birimo gutanga umusaruro, nubwo uyu musaruro udahagije.

Icyifuzo cya Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi ni uko iri shoramari rikwiye kugera kuri 25%, nk'uko n'ubusanzwe ubuhinzi bugira uruhare rukomeye mu musaruro mbumbe w'igihugu ku kigero cya 25%.

Ubukungu bw’ibihugu byinshi muri Afurika bushingiye cyane ku buhinzi. Ni inkingi ikomeye kuko uretse gutanga akazi ku bantu benshi, bunagira uruhare runini mu musaruro mbumbe w’ibihugu byinshi ku Mugabane.

Kugeza ubu urwego rw’ubuhinzi ni rumwe mu zifatiye runini ubukungu bw’u Rwanda kuko nko mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka rwari rwihariye 25% by’umusaruro mbumbe, mu gihe mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka, rwatanze akazi kuri 39,6% by’Abanyarwanda bakoraga bose.

Kugeza uyu munsi, imibare yerekana ko ishoramari mu buhinzi ribarirwa kuri 6% mu nguzanyo zitangwa n'ibigo by'imari, mu gihe intego ari ukugera ku 10% mu myaka 5 iri imbere, muri gahunda ya guverinoma ya NST 2.

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND