Kigali

Ibyo wamenya kuri 'Couples' 5 zanditse amateka ku Isi

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:24/09/2024 14:03
0


Isi ituwe na Miliyari zirenga zirindwi, aho hakaba harimo abakundana (couples) ibihumbi byinshi, mbese harimo inkundo utabara. Gusa hari inkundo ziba zihariye mu bantu bamwe na bamwe bigatuma basiga amateka avugwa igihe kirekire nubwo amwe n’amwe akemangwa bitewe n’uko hari abatayemeranyaho cyangwa se ari ibitekerezo.



Dore inkundo zasize amateka mu mitwe y’abantu bitewe n’ibyabaye hagati y’abakundanaga cyangwa se ibyo bakoze hagati yabo n’ubu bakaba babishyira mu ndirimbo, ibisigo ndetse n’ibindi byinshi;

1 Igikomangoma Harry na Meghan Markle

Mu myaka ya vuba hari inkundo zagumye mu mitwe y’abantu harimo n’urw’Igikomangoma cy’u Bwami bw’u Bwongereza (United Kingdom) Harry na Meghan Markle.

Bashinze urugo muri Gicurasi 2018, nyuma gato muri Mutarama 2020 baje no kwiyemeza guhara ubudahangarwa n’icyubahiro byo gutura iBbwami bavayo bajya kwibera abaturage basanzwe.

2. Bonnie na Clyde

Iyo bavuze ngo abantu bazabana mu bibi no byiza hari abumva bidashoboka kubera ko abantu batihanganira kuba baba mu bibi igihe hari aho ibyiza biri.

Aba rero bazwiho kuba bari abajura ruharwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (U.S.A). Bibaga amabanki n’ububiko bw’ibikoresho mu gatsiko kitwaga “Barrow Gang”.

Gusa ntibyarangiye neza kuko baje kwicwa na Polisi mu 1934 muri Leta ya Louisiana.

3. Romeo na Juliet

Romeo na Juliet ni ijambo rivugwa cyane mu bakundanye cyangwa se n’indirimbo z’urukundo kubera urukundo rwaranze aba bantu bombi.

Gusa ibi ntagbwo byabayeho ahubwo ni igitekerezo umwanditsi William Shakespeare yanditse mu gitabo cye “Romeo and Juliet” aho Juliet (Umukobwa) yemera guhara ubuzima bwe nyuma yo kubura Romeo (Umuhungu) yari yarihebeye.

4 Jack na Rose

Twese tuzi ko habayeho ubwato bunini cyane bwitwaga Titanic, bwaje gukorera impanuka mu nyanja ya Atarantike (Atlantic) bugonze ikibuye kinini cy’urubura.

Gusa aya mateka arimo andi mateka y’abantu babiri bakundanye aribo Jack na Rose, kuko Jack yaje kwitangira Rose akamufasha kurokoka iyo mpanuka.

5. Adam na Eva

Niba warasomye kuri Bibiliya mu Isezerano rya cyera, ivuga uko Isi yatangiye aribwo Imana yaremye umuntu wa mbere ari we Adam nyuma ikaza kumuremera umufasha Eva.

Ni ukuvuga ngo Adam na Eva nibo bantu batubanjirije mu gukundana. Ariko bazwiho ikindi kintu gikomeye cyo kuba barariye ku rubuto Imana yari yababujije. Ari nabyo byaje guteza imvune duhura nazo kuri iyi Si!






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND