Amafaranga yagiye ahindura ubuzima bwa muntu mu myaka 5000 ishize. Igitekerezo cyo kuyashyiraho, kwari ukugira ngo abantu babashe kumvikana ku gaciro ndetse n'igiciro k'ibicuruzwa na serivisi ari na ko abantu babona uburyo bwo kubika ubutunzi bwabo.
Ifaranga rya kera cyane rigikoreshwa muri iki gihe ni iryitwa 'British pound' ryakozwe mu gihe cya Anglo-Saxon mu kinyejana cya munani, rikoreshwa mu bihugu by'u Bwongereza.
Hirya no hino ku Isi
usanga ibihugu bitandukanye bifata igihe bigahindura ubwoko bw’amafaranga
bikoresha; ibi ntabwo bipfa kurotwa na Banki Nkuru zabyo ahubwo bituruka ku
mpamvu zitandukanye zirimo n’umutekano wayo.
Dufashe urugero ku
Rwanda, amateka agaragaza ko Ifaranga ryatangiye gukoreshwa mu Rwanda mu hagati
y’umwaka wa 1914 ubwo Ababiligi batangizaga ifaranga rigasimbura
urupiya (Deutsch-Ostafrikanische Rupie) ryakoreshwaga ku gihe cy’Abakoloni
b’Abadage.
Kuva icyo gihe mu Rwanda
hakoreshejwe Ifaranga rya Congo-Mbiligi, kera kabaye risimburwa n’Ifaranga
ryari risangiwe n’u Rwanda n’u Burundi.
Nyuma y’ubwigenge
bw’ibihugu byombi nibwo hatangiye gukoreshwa ifaranga ry’u Rwanda nyirizina,
gusa zaba inoti cyanwa ibiceri, byagiye bihindurwa uko iminsi yagiye ishira
kugeza na n’ubu.
Zimwe mu mpamvu zituma
igihugu gifata icyemezo cyo guhindura amafaranga, harimo kuba hari igihe Banki
Nkuru y’Igihugu ijya gukoresha amafaranga yashaje igasanga ibyo akorwamo
byarahindutse cyangwa bitakiboneka bitewe no gutera imbere kw’ikoranabuhanga,
bikaba ngombwa ko bahitamo gukoreshwa ibihari bigezweho, amafaranga akaba
ahindutse atyo.
Hari igihe igihugu
kinjira mu bihe by’intambara ndetse bigatuma abanyagihugu bahunga, aba
bashobora guhungana amafaranga menshi ndetse bakajya aho iyo banki iba
itakibasha kugenzura ayo mafaranga.
Ku bw’ibi, Banki ifata icyemezo
cyo guhindura amafaranga bigatuma abayahunganye bayagarura kugira ngo
atabapfira ubusa.
Uru, ni urutonde rw'ubwoko 10 bw'amafaranga ashaje cyane kurusha ayandi ku isi akaba agikoreshwa no muri iki gihe, nk'uko rwatangajwe na Visual Capitalist:
Rank |
Country/User |
Currency |
Introduced |
1 |
UK + 9 British
territories |
British pound |
8th century |
2 |
Serbia |
Serbian dinar |
1214 |
3 |
Russia |
Russian ruble |
13th century |
4 |
U.S. |
Dollar |
1785 |
5 |
Haiti |
Haitian gourde |
1813 |
6 |
Falkland Islands |
Falkland Islands pound |
1833 |
7 |
Dominican Republic |
Dominican peso |
1844 |
8 |
Switzerland |
Swiss franc |
1850 |
9 |
Canada |
Canadian dollar |
1871 |
10 |
Japan |
Yen |
1871 |
TANGA IGITECYEREZO