Muri gahunda ya guverinoma yo kwihutisha iterambere ry’u Rwanda ya 2024/2029, NST2, biteganyijwe ko umuriro w’amashanyarazi uzaba wageze mu ngo zose.
Abasesengura iby’ubukungu
bemeza ko bashingiye ku byakozwe mu myaka 30 ishize, bitanga icyizere ko
n’ibiri mu cyerekezo cy’u Rwanda cya 2050 bizagerwaho nta kabuza. Urwego
rw'ibikorwaremezo ni rumwe mu byagize uruhare rukomeye mu iterambere igihugu
cyagezeho mu myaka 30 ishize, kuko byorohereje ubuhahirane.
Perezida Paul Kagame
yagaragaje urwego rw'ibikorwaremezo bishingiye ku ngufu z'amashanyarazi nk’inkingi ya mwamba mu iterambere ry’u
Rwanda, ndetse no mu kureshya abashoramari b’abanyamahanga.
Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Kane, ubwo yari mu kiganiro n’Umuyobozi
w’Ikigo Milten Institute, Richard Ditizio muri Singapore. Iki kiganiro cyagarutse ku
rugendo rw’iterambere ry’u Rwanda, aho mu bibazo byabajijwe Perezida Kagame
harimo ikigaruka ku ibanga ryafashije mu kugeza amashanyarazi ku bagera kuri
73% bavuye kuri 6% bariho mu 2009.
Ditizio yagize ati: “Kimwe
mu bintu bikomeye mu iterambere ry’u Rwanda ni umuvuduko wo kugeza umuriro
w’amashanyarazi hirya no hino. Nahoze ndeba mu 2009, Abanyarwanda 6% gusa ni bo
babonaga umuriro w’amashanyarazi bihoraho. Uyu mwaka umubare warenze 75%.
Mwabigenje mute kugira ngo byihute bitya?”
Perezida Kagame yasubije
ko Guverinoma y’u Rwanda yashoye imari mu bikorwaremezo bishingiye ku ngufu
kuko ari byo bituma n’ibindi bikorwa byose by’iterambere ry’igihugu bishoboka.
Ati: “Muri byose
twabonye ko ibikorwaremezo bishingiye ku ngufu ari ingenzi cyane kuko bituma
ibindi byose bishoboka. Ishoramari rikeneye ingufu, ikoranabuhanga rikeneye
ingufu n’ibindi. Amafaranga yaturutse muri guverinoma no mu bafatanyabikorwa.
Hari abafatanyabikorwa mu iterambere badusabye kugaragaza ibyo dushyize imbere.”
Umukuru w’Igihugu
yasobanuye ko ingufu z’umuriro w’amashanyarazi zakuruye abashoramari benshi, aho yagize ati: “Ibi byakuruye abashoramari benshi kubera ibyo twavugaga. Twaremye umwanya
utanga icyizere, ko niba abantu bashoye imari mu Rwanda, inyungu biteze bayibona
kandi mu by’ukuri hari ubwo irenga iyo bari biteze. Kandi twabonye ko iri
shoramari ryagiriye umumaro bose.”
U Rwanda ruza ku mwanya
wa 2 muri Afurika mu korohereza ishoramari nk'uko raporo ya Doing Business
ikorwa na banki y'isi ibigaragaza, ibi birwongerera amahirwe yo kureshya
abashoramari no kubonera abaturage imirimo kugira ngo bazamure imibereho yabo
n'amafranga binjiza kandi babashe no guhaha.
Imibare itangwa na Banki
y’Isi, yerekana ko abantu bagerwagaho n’umuriro w’amashanyarazi mu Rwanda mu
1991 bari 2,4%, barazamuka bagera kuri 6% mu 2009, naho mu 2023 bagera kuri
74,$%.
Kugeza ubu u Rwanda rwagejeje amashanyarazi ku kigero cya 100% ku bigo
nderabuzima n’inyubako z’ubuyobozi ku rwego rw’akarere no ku kigero cya 84%
by’amashuri n’abafite ibikorwa biyabyaza umusaruro (ba rwiyemezamirimo bato
n’abaciriritse).
Sosiyete y’u Rwanda
Ishinzwe Ingufu, REG igaragaza ko kugeza muri Mutarama 2024, ingo zingana na
21% by’abafite amashanyarazi zakoreshaga akomoka ku mirasire y’izuba, mu gihe
55% zo ari akomoka ku muyoboro mugari. Ivuga kandi ko u Rwanda rutunganya
amashanyarazi agera kuri megawatt 383.4 zivuye kuri 276 mu 2022. Ni mu gihe mu
1994, igihugu cyatunganyaga megawatt 36 naho amakusanyirizo y’amashanyarazi yo
yari 13.
Minisiteri
y’Ibikorwaremezo igaragaza ko u Rwanda rufite intego yo kugeza amashanyarazi mu
ngo n’ahari ibikorwa bibyara inyungu ku gipimo cya 100% muri 2030, aho muri yo
60% azaba akomoka ku ngufu zitangiza ibidukikije ziganjemo izikomoka ku
mirasire y'izuba n'ingomero.
Mu ntangiriro z’uku kwezi
ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe Ingufu "Energy week", Minisiteri
y'Ibikorwaremezo yagaragaje ko ubufatanye bw’abashoramari ari ingenzi cyane mu
kurushaho kongera ingufu z’amashanyarazi.
Urugomero rwa Rusumo
n’uruganda rushya rwa Shema Power, ziri mu zitezweho kuzamura igipimo ingufu
z’amashanyarazi ziriho mu Rwanda.
Kugeza ubu imibare ya REG
igaragaza ko ingo 77.7% ari zo zifite umuriro w’amashanyarazi zivuye kuri 34%
zariho muri 2017.
TANGA IGITECYEREZO