Itsinda ryitwa J Sha rigizwe n’abakobwa b'impanga bize umuziki ku Nyundo bagarutse ku nkuru y’indirimbo bakoranye na Andy Bumuntu.
Nyuma y'uko J Sha bamaze gushyira hanze indirimbo zirimo
Mabukwe na Hobby, kuri iyi nshuro bateye intambwe aho bagiye gushyira hanze
indirimbo ‘Do It’ bakoranye na Andy Bumuntu.
Mu kiganiro gito bagiranye na InyaRwanda bakomoje mikoranire yabo na Andy Bumuntu, bagaragaza ko byose byahereye kuri Kiss FM.
Icyo gihe aba bakobwa basabwe kuririmba imwe mu ndirimbo
bafite bacuranga ‘Do It’, Andy Bumuntu wakoreraga iyi Radiyo
yarayikunze.
Ati”Nyuma azakudusanga muri ‘studio’ adusaba ko twayikorana
natwe turemera kuko n’ubundi bijyanye n’injyana akora.”
Biteganijwe kuri uyu wa 19 Nzeri 2024 aribwo bashyira hanze iyi ndirimbo bakoranye na Andy Bumuntu.
Mu busanzwe aba bakobwa barangije amaso yabo mu ishuri ry’u Rwanda ry’umuziki ryamamaye nka Nyundo Music mu mwaka wa 2021.
Bafite ubuhanga mu gucuranga no kuririmba bagiye bitabazwa bikorwa birimo CHOGM, Kigali Up, Commonwealth na AU Summit ubwo byaberaga mu Rwanda.
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'DO IT' BAKORANYE J SHA NA ANDY BUMUNTU
TANGA IGITECYEREZO