RFL
Kigali

Cardi B n’umugabo we bisanze mu nkiko

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:18/09/2024 11:19
0


Mu gihe umuraperikazi Cardi B ari mu manza za gatanya n’umugabo we Offset, bombi bajyanywe mu nkiko bashinjwa gukoresha inzu y'abandi mu buryo butemewe ndetse ntibanayishyure.



Umuraperikazi Cardi B n'umugabo we Offset bajyanwe mu nkiko n'umugabo utigeze utangazwa amazina ye, aho abashinja gukoresha inzu ye mu mashusho y'indirimbo ya Cardi mu buryo butemewe.

Nk'uko impapuro z'ikirego zabonywe na TMZ, zigaragaza ko Cardi B na Offset bagiye bakoresha inzu ye mu mushinga wabo uzababyarira inyungu, nyamara we ntibigeze bamwishyura.

Uyu mugabo yavuze ko iyo aza kumenya ko Cardi B na Offset bari gupanga kuzaza gufatira amashusho hafi y'inzu ye, yari kuyibakodesha bakamwishyura nk'ibindi byamamare byose.

Uyu mugabo yasabye urukiko ko rwategeka Cardi B na Offset ko bamwishyura $35,000, ni ukuvuga asaga miliyoni 46 Frw.

Aya mashusho baregwa yagaragaye mu ndirimbo ya Cardi B yitwa 'Like What', yagiye hanze muri Werurwe 2024.

Iyi nyubako ikaba ari zimwe mu zikunzwe gufatirwaho amashusho y'indirimbo n'ibyamamare bitandukanye birimo na Justin Bieber nawe wigeze kuyifashisha.

Ibi bibaye mu gihe Cardi B na Offset baherutse kwibaruka umwana wabo w'umukobwa wa gatatu mu gihe bategereje ko bahabwa gatanya nk'uko bayisabye.

Umuraperikazi Cardi B n'umugabo we Offset bajyanywe mu nkiko






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND